Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge y’ibyaro igize Intara y’Amajyaruguru, aho bigoranye kugezwa umuriro w’amashanyarazi, bagiye guhabwa inguzanyo yiswe nkunganire muri za Sacco, izabafasha kwigurira imirasire y’izuba izabafasha kwivana mu kizima,Leta ikajya ibishyurira bitwe n’ikiciro barimo naho abo mucyambere bo bakazishyirirwa 90%.
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare na Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) ifatanije na Banki y’isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, aho bazakorana na za Sacco ziri mu Mirenge itageramo umuriro w’amashanyarazi, zigahabwa amafaranga azunganira abaturage bakeneye imirasire, bakajya bishyura make hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe ukeneye imirasire arimo.
Bamwe mu bakangurambaga( Agents) n’abakozi ba Sacco bazifashishwa muri ibi bikorwa byo kugeza ku baturage imirasire, bavuga ko bagiye gukorana uko bashoboye kose kugirango bigishe umuturage agire imyumvire yagutse bagaen iki gikorwa cyane ko abaenshi bari babinyotewe.
Tuyisenge Catien ni umu agenti uzakorana na Sacco yo mu Murenge wa Nkotsi yagize ati ” Ahantu dutuye ni mu mwijima nta muriro ubasha kuhagera kubera imiterere yaho, ariko ubwo hagiye kuboneka amahirwe yo kunganira abaturage kubona imirasire, bagacana bahendukiwe tugiye cyane ko abesnhi babinyotewe Kandi twizeye ko bazabyitabira kuko amafaranga basabwa simenshi ugereranije nibyo bagiye guhabwa”.
Uwimana Jeanette akaba n’umucungamutungo wa Sacco ya Kivuruga nawe avuga iki gikorwa Ari kiza Kandi ko bizeye ko bizafasha abaturage ko nabo ubwobo bagiye kibishyramo imbaraga . Ati ” Twari dusanzwe dukorana n’abaturage tubaha inguzanyo y’imirasire, icyo tuzareba aha ni amabwiriza n’amategeko, kandi bizarushaho koroha kuko aha bemerewe nkunganire kuburyo.
inguzanyo bazahabwa arinto, bityo no kuyishyura ntibizagorana, tuzakomeza kubaba hafi mu mikoranire”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abazatanga imirasire, kuzita ku guha abaturage ibikoresho biramba ndetse na nyuma yo kubitanga bagakomeza gukurikirana imikorere n’imikoreshereze yabyo.
Yagize ati ” Abanyarwanda turi ab’agaciro dukunda n’iby’agaciro, ntabwo twifuza ko muzana ibikoresho bishyirwaho none ejo bigahita bipfa, umuturage agasigara ashakisha uwabimukoreye akamubura, ikindi mu gihe bimaze guhabwa abaturage hagomba kuba irindi tsinda rikurikirana uko bikoreshwa, ibi bintu bikwiye kwitabwaho, nibwo muzaba muduteye ingabo mu bitugu, abaturage bagacana bakava mu icuraburindi ubutarisubiramo baniteza imbere”
Umuyobozi muri BRD ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho Muhire Kato Herbert, avuga ko ubu buryo bwa nkunganire buzafasha abaturage gucana bahendukiwe, kandinabadagite ubushobozi bwo kutabona bingwate nawe abashe kubona iyo nguzanyo.
Yagize ati “Ubu buryo bwa nkunganire mu kubona imirasire izafasha abaturage gucana biboroheye kuko bazaba bahendukiwe, twabikoze tubinyujije mu biganiro twagiranye n’abaterankunga bacu, bitewe n’cyiciro cy’ubudehe tuzajya tubunganira n’inguzanyo bazihabwe nta ngwate, tuzakomeza gukora ubukangurambaga bave kuri za buji, udutadowa, ahubwo bakoreshe iyi mirasire mu bikorwa bibateza imbere, abanyeshuri basubire mu masomo neza n’ibindi”.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iki gikorwa kizarangira ingo zisaga ibihumbi 400 z’abanyarwanda ziri mu bice bigoranye ko hagezwa umuriro w’amashanyarazi zizabona imirasire y’izuba, hifuzwa ko 70% azaba ari abagore n’urubyiruko, mu myaka itatu ishize hamaze gucanirwa 15% by’izi ngo. Muri uku guhabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba, biteganyijwe ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, azahabwa nkunganire ya Leta ingana na 90% ubundi ahabwe inguzanyo ingana 10%, uri mu cyiciro cya kabiri azahabwa nkunganire inganana 70% ahabwe inguzanyo ya 30%, naho uri mu cyiciro cya Gatatu ahabwe nkunganire ya 45% ahabwe inguzanyo ingana na 55%.
Uwimana joselyne