Mu biganiro byo kuri uyu wa kane , tariki ya 24 Ukwakira 2019 , byahuje umukuru w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney n’abikorera bo muri iyo ntara , biyemeje ko kuwa 14 Ugushyingo 2019 , hazafungurwa ku mugaragaro imurikagurisha (Expo) bibanda cyane kubikorerwa iwacu(Rwanda).
Mu kiganiro na Rwandatribune.com, umukuru w’intara yavuze ko muri iyi ntara hakorerwa byinshi bitandukanye. Yagize ati “Muri iyi ntara dufitemo abantu benshi bikorera kandi bagakora ibikomoka kubyo bihingira n’ibyo biyororera , harimo inzoga , imitobe , Chps ziva mu birayi , amandazi ava mu bijumba , fromage n’ibindi byinshi bitandukanye kandi byose bigakorwa mu mujyo wo kongerera agaciro umusaruro wabo.”
Uretse kandi kuba abikorera bazamurika ibyo bakora bikomoka ku buhinzi n’ubworozi , hari n’ibindi bizamurikwa bikomoka ku bukorikori , ikoranabuganga , ubudozi ndetse n’ibigo by’imari n’amabanki n’amahoteli bakazagaragaza uburyo batanga serivisi nziza kubabagana.
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney , yakomeje asaba abikorera kumurikira ababagana ibyo bakora bifite isuku n’ubuziranenge birinda ubucuruzi bwa magendu ndetse na banyiri amahoteli n’abafite andi macumbi muri rusange bakazitegura gucumbikira abazitabira iryo murikagurisha .
Yagize ati “ Icyo dusaba abikorera muri iyi ntara nuko bamurika ibyo bakora bifite isuku kandi birinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhombya igihugu ndetse bugahombya na nyirabwo kuko ubufatiwemo , atakaza ibyo yarafite byose. ”
Ibi biganiro bahuje abakorera mu ntara y’amajyaruguru biyobowe n’umukuru wayo Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney , byari byanitabiriwe n’inzego z’umutekano , ingabo na Polisi ndetse n’abikorera bo mu turere twa Musanze , Burera , Gicumbi, Gakenke na Rulindo.
IRASUBIZA Janvier.