Ubwo yari mu Kiganiro n’Itangazamakuru Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Guverneri w’ Intara y’AmajyaruguruBwana Gatabazi Jean Marie VianNey yagaragarije abanyamakuru impamvu Hotel y’Akarere ka Burera imaze igihe idakora kandi Leta yarashoyemo amafaranga menshi.
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Akarere ka Burera kasabye ko Hotel itezwa cyamunara ikegurirwa abikorera kuko ngo ubusanzwe Leta yubaka ibikorwa remezo naho Serivisi zikegurirwa abikorera.
Ati “Akarere kasabye ko Burera Beach Resort yegurirwa abikorera, RDB yamaze kubisuzuma hasigaye kuyiha uwikorera ubifitiye ubushobozi. Turizera ko mu bihe bya vuba biri imbere izaba yatangiye gutanga serivisi kandi izaba ari nziza.”
Ibi yabitangaje mugihe ariko hari bamwe mu mpuguke mu bijyanye n’ubwubatsi bavugaga ko kuba iriya Hotel idakora ari uko bayikoreye inyigo itajyanye n’aho igomba kubakwa kuko kariya gace ubundi gakwiye kubakwamo hotel ijyanye n’ubukerarugendo mugihe iriya yubatwe muri Burera ari Hotel y’ubucuruzi ikaba itajyanye na Hotel yari ikwiriye kubakwa muri Burera nk’Akarere k’ubukerarugendo.
Bamwe mu banyamakuru babajije ibazo bitandukanye birebana n’Intara y’amajyaruguru muri rusange nk’ikibazo cy’umuhanda Base -Butaro utuzura kandi Perezida Paul Kagame hashize igihe awemereye abaturage batuye hariya.
Guverineri Gatabazi yavuze ko kuba umuhanda utaruzura wadindijwe n’abawukoraga basabye amafaranga y’umurengera, vuga ko washyizwe mu ngengo y’Imari ya 2020 – 2021.
Si iki kibazo gusa kuko hanabajijwe ikibazo cy’Imihanda yo muri Musanze itagira inzira nyabagendwa z’abanyamaguru ndetse n’imiyoboro inyuramo amazi iri ku mpande z’imihanda idapfundikiye ishobora gutera impanuka za hato na hato kubera urujya n’uruza rw’abaturage baba bari kugendera ku muhanda ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu gusubiza iki kibazo yavuze ko bagiye kubigenzura neza bigakosorwa kuko ngo ubundi uburyo bwo gutunganya imihanda bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA)
Intara y’Amajyaruguru kandi ivuga ko imihigo itageze ku 100% ku byagombaga gukorwa kuko bayibonyeho zero. Gatabazi Ati “ubu tugiye kureba ubundi buryo tuzakoresha kugira ngo mu mihigo itaha tuzaze mu myanya iri imbere.”
Norbert Nyuzahayo