Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ifatanije na Banki itsura amajyambere (BRD) ndetse na Banki y’ Isi , bicishijwe muri SACCO z’imirenge itageramo amashanyarazi , abaturage batagira amashanyarazi bazoroherezwa kubona inguzanyo aho bazajya bishyura inyungu ya make ku % kuko Leta izabashyiriramo Nkunganire hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe.
Kwegereza abaturage batuye icyari imirasire itanga urumuri ni gahunda yashyizwemo imbaraga na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ku bufatanye na Banki Banki itsura amajyambere (BRD) ndetse na Banki y’ Isi , bicishijwe muri SACCObicishijwe mu bikorera bacuruza imirasire y’izuba.
Nkuko Rwandatribune.com yabitangarijwe n’uhagarariye abikorera bacuruza imirasire y’izuba mu Rwanda ngo intego yabo ni ugufasha abaturage bagezwaho imirasire y’izuba aho umuriro usanzwe wa REG utagera.
Ati ” Nkunganire izacishwa muri za Sacco izadufasha kugeza imirasire mu ngo 1.300.000 kandi tuzakora mu buryo buri murasire ugomba gukurikiranwa kuko uzaba ufite garanti y’imyaka 3aho 20% azajya yishyurwa nyuma y’iyo garanti”.
Muhire Kato Herbert ni umuyobozi muri BRD ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Banki. Aganira na Rwandatribune.com yavuze ko ubu buryo bwa nkunganire buzafasha abaturage gucana bahendukiwe, kandi n’uwari ufite imbogamizi yo kutagira ingwate nawe abashe kubona iyo nguzanyo.
Ati” Twari dufite 49.000.000 $ none twongerewe 15.000.000$ ya Nkunganire ndetse n’ubusuwisi butwongerera izindi 15.000.000$ kugira ngo buri munyarwanda wese ave mu icuraburindi , bityo ariya mafaranga yose azakoreshwa kuko mu ntego twari twarihate yo kugeza ku ngo 400045 , ntabwo turagera no kuri 50% ariko ku bufatanye n’abajenti (Agents) bahuguwe tuzabasha kesa umuhiugo mu myaka itatu iri imbere.” Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abazatanga imirasire, kuzatanga
ibikoresho biramba ndetse na nyuma yo kubitanga bagakomeza gukurikirana imikorere n’imikoreshereze yabyo.
Ati ” Abanyarwanda turi ab’agaciro dukunda n’iby’agaciro, ntabwo twifuza ko muzagura ibikoresho bitagira ubuziranenge ejo cyangwa ejobundi bibe byapfuye, umuturage agasigara ashakisha uwabimukoreye akamubura.”
Umukuru w’intara yasabye kandi n’abakozi ba za Sacco kuba inyangamugayo mu gukoresha ayo mafaranga icyo yagenewe ndetse asaba n’izi Sacco kugera ikirenge muzatangiye gukorana n’aba bafatanyabikorwa barimo BRD, Banki y’isi ndetse n’abikorera bacuruza imirasire y’izuba kuko ngo hari abaturage benshi bigituye mu byaro kandi bakeneye kugira urumuri rugomba gufasha abana kwiga n’ibindi bikorwa bisaba umuriro mu iterambere ry’umuturage mu gihe batarava aho batuye ngo bature mu midugudu. Umucungamutungo wa Sacco ya Kivuruga Uwimana Jeanette yabwiye Rwandatribune.com ko bazakomeza gukorana n’abaturage neza nk’uko bisanzwe ariko na none
yishimira ko bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza kubera ko abanyamuryango babo bazaba bafite Nkunganire.
Yagize ati: ” Mu mikorere yacu, dusanzwe dukorana n’abaturage tubaha inguzanyo y’imirasire gusa twahuraga n’ingorane y’ingwate kuri bamwe ariko ubu turizera ko tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza kuko noneho bemerewe Nkunganire kuko umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, azahabwa Nkunganire ya Leta ingana na 90% ubundi twe tumuhe inguzanyo ingana 10%, uri mu cyiciro cya kabiri azahabwa Nkunganire ingana na 70% , tumuhe inguzanyo ya 30%, naho uri mu cyiciro cya gatatu ahabwe Nkunganire ya 45% twe, tumugurize inguzanyo ingana na 55% kandi buri muturage akajya yishyura ku nyungu ya 9% buri mwaka.”
Tuyisenge Patient ni umwe mu ba ajenti (Agent) bazagira uruhare mu gufatanya n’abaturage gushyiraho izi mirasire. Yabwiye Rwandatribune.com ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakorera neza abaturage bakava mu icuraburindi kandi ngo bazakomeza gukurikirana iyi mirasire, bityo iyangiritse bakayisana.
Ati” Ibyo tugiye gukora ntabindi uretse gukorera abaturage ibibagirira akamaro bakava mu icuraburindi kuko nk’iwacu mu murenge wa Nkotsi imyotsi y’utudodowa yari imaze kutuzahaza ndetse n’amafaranga ya Buji ( Bougie) yari menshi ariko na none iyi miresire izafasha n’abana kwiga neza nbasubira mu masomo yabo nijoro. Tugomba kubigira ibyacu rero.”
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere iki gikorwa kizarangira 48% b’abanyarwanda batagira amashanyarazi bayabonye aho ubu hateganijwe Site 12 mu gihugu zizakorerwamo iki gikorwa.
Mu ntara y’amajyaruguru, iki gikorwa kirakorerwa mu mirenge ya Kivuruga, Coko, Kamubuga na Minazi mu karere ka Gakenke kari ku kigereranyo cya 36%, imirenge ya Nkotsi na Remera muri Musanze iri kuri 51%, umurenge wa Rusarabuye muri Burera iri kuri 41%, Gicumbi iri kuri 49,2% na Rulindo iri kuri 46%. Iyi Site ikorera mu majyaruguru hiyongeraho umurenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo.
SETORA Janvier.