Ku munsi w'ejo tariki ya 5 Nyakanga,Abahoze ari abayobozi bakuru b'imitwe yitwaje intwaro nyuma bakaza kwitandukanya nayo biyemeje gufatanya n'ingabo z'igihugu FARDCA basabye Perezida wa Repubulika FELIX Tshisekedi kwita ku mibereho rusange y'abitandukanyije n'nyeshyamba.
Aba batangaje ko guverinoma itita ku mibereho yabo by'umwihariko ubuvuzi bwabo,ibintu bituma benshi bahitamo kwisubirira mu mashyamba.
Okapi yanditse ko aba bavuga ababarirwa mu magana y'abari baritandukanyije n'inyeshyamba bo mu kigo kibakira cyahitwa i Mubambiro bamaze gusubira mu mitwe yitwaje intwaro.
Abajenerali Kakule Masivi Jeteme wahoze mu mutwe witwaje intwaro witwa AFRC, ndetse na Bilikoliko Mingenya Gassero wahoze mu mutwe wa UPDC, batangaje ko batishimiye uburyo guverinoma igenda biguruntege muri gahunda yo kwita ku bitandukanyije n'inyeshyamba ndetse n'ibindi bikorwa byose bya demokarasi.
Jenerali Bilikoliko yagize ati: “Tumeze nabi cyane. Mu mezi atandatu tumaze i Mubambiro, abana bacu hafi ya bose bamaze gusubira mu mashyamba. Mu itsinda ryanjye rya UPDC, naje mfite abantu 390,nsigaranye batanu. Twategereje gahunda igenderwaho mu kwambura abarwanyi intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe ariko nta cyakozwe.Turasaba umukuru w'igihugu gutanga amabwiriza bigakorwa cyangwa akatwinjiza mu gisirikare cyangwa se mu bapolisi kuko tumaze kwakira umuhamagaro we ".
Radiookapi yatangaje ko Gahunda yo kwambura intwaro ku mugaragaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba yatindijwe n’uko MONUSCO yari yarasezeranyije inkunga y’ibikoresho n’amafaranga yo kwihutisha iki gikorwa ariko nanubu bikaba bitarashyikirizwa ikigo kibishinzwe.
MWIZERWA Ally