Amajyaruguru: Atugize intara y’amajyaruguru,bayobozi b’uturere biyemeje kurandura ikibazo cy’imirire mibi igaragara muri iyi Ntara basura buri rugo bakareba uko bategura amafunguro.
Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru gahunda yari ukurebera hamwe uko barandura ikibazo cy’igwingira cyugarije iyi Ntara bakaba basoje bafashe inyanzuro ko aba bayobozi bagiye kujya basura buri rugo bakareba uko ababyeyi bategura ifunguro.
Bamwe mubayobozi baravuga ko babizi neza ko iki kibazo cyo kurwaza igwingira ry’abana gihari ariko nabo bafashe ingamba kuburyo umwaka utaha nihongera kuba igenzura bazasanga haricyo bagabanutse ho mukuri rwanya .
Uwimana catherine ni umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bihaye intego zo kujya muri buri rugo cyane cyane urufite abana bakiri bato Kandi ko babona bazabishobora ntakigoye kirimo.
yagize ati”tugomba gukora ubukangurambaga mu baturage kuba twasabwe kujya muri buri rugo ntabwo bigoye kuko dufite abo dufatanya nabo.
Hari ba sosiyare mu mirenge mu tugari ndetse n’abajyanama b’ubuzima abo bose tubifashishije tugakurikirana neza niba koko bagera kuri buri rugo byazagira ingaruka nziza Kandi barahari barashoboye icyambere ni ukubigira ibyacu tukabikora tubikunze Kandi ndizera neza ko muri 2020 nihongera gukorwa isuzumwa bazasanga twaramanutse tutakiri kubipimo bto hejuru”.
MWANAWE Aimable wari uhagarariye SUN Alliance umushinga ushinzwe kurwanya igwingira mu bana akaba ari nabo bari bateguye aya mahugurwa yagize ati “Imibare igaragaza igwingira muri iyi Ntara ntabwo ishimishije, mwabonye ko hakiri ibibazo muri buri Karere, birasaba ko hongerwa ubukangurambaga mu baturage kuko ariho hari ibibazo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi bakwiriye guhaguruka bakarandura burundu igwingira muri iyi Ntara y’Amajyaruguru cyane ko ikungahaye ku biribwa.
Ubwo rero icyo basabwa ni ukwegera baturage urugo kurundi babasobanurira uko bakwiye gutegura iryo yuzuye
Ati “Hari ibyakozwe, ariko haracyari urugendo. Kurandura ikibazo cy’imirire mibi birashoboka na cyane ko muri iyi Ntara dufite ibyo kurya bihagije. Igisigaye ni uguhindura imyumvire, kandi birashoboka dufatanyije, ahari abadafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa bagafashwa binahereye kubo baturanye. Nta muyobozi utakwishimira kuzaba yaresheje umuhigo wo kurandura igwingira mu gihe twihaye.”
Imibare y’Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV V) bwasohowe n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu 2015, bugaragaza ko igwingira mu bana biri kuri 38%, Intara y’amajyaruguru ikibazo kiri ku kigereranyo cya 46%.
Umuhigo ko mu mwaka wa 2022 byibura u Rwanda rwaba ruri kuri 19% ku bijyanye n’igwingira mu bana.