Amajyaruguru y’u Rwanda afatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu gihugu. Iyi ntara ibarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo basura urwa Gasabo.
U Rwanda rumaze kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere, gitatswe n’imisozi miremire n’ahantu nyaburanga higanjemo ibibaya n’imisozi myiza, inzuzi, imigezi, ibiyaga, amashyamba n’ibindi.
Abanyarwanda n’abagenderera igihugu hari ibyiza nyaburanga basura ngo barusheho kumenya no gucengerwa n’ibyiza bituma iki gihugu gikomeza kuba imparirwa kurusha.
Gusura ibyiza nyaburanga bifitiye akamaro abaturarwanda ndetse bikazamura ubukungu bw’igihugu. Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni 498$ mu 2019 mu gihe intego ari ukwinjiza miliyoni 800$ mu 2024.
Amajyaruguru niyo gicumbi cya Pariki y’Ibirunga biri mu misozi miremire itatse uturere twa Musanze na Rubavu, hakundwa na ba mukerarugendo.
Muri aka gace hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye mu kurushaho kwakira neza abasura ibyiza nyaburanga.
Mu mishinga Intara y’Amajyaruguru iri gushyira mu bikorwa harimo izafasha abayisura kuyitindamo bareba ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.
Imishinga izahindura ubukerarugendo mu Majyaruguru
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko mu guteza imbere ubukerarugendo muri aka gace, hashyizwe imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bigwa neza ababukora.
Yagize ati “Turashaka ko umuntu nazajya yinjira muri Musanze azajya agira amahirwe yo gusura ibintu bitandukanye, icya mbere yasura n’ingagi n’ubundi, ashobora gusura inkima kuri Bisoke, gusura Ikiyaga kiri hejuru ya Bisoke.’’
“Mu gihe avuye mu Kinigi agakomeza ajya n’ahandi nko muri Burera gusura ibiyaga.’’
Bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze nk’umwe mu yunganira uwa Kigali hashyizwe imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’inyubako bigezweho.
Kuri ubu i Musanze usibye inyubako ndende zizamurwa, hanashyizwe imbaraga mu kubaka amacumbi agezweho yo kwakiriramo abakerarugendo.
Mu kiganiro Guverineri Gatabazi yagiranye n’igihe.com dukesha iyinkuru yavuze ko mu kubaka hari ibisabwa kugira ngo ba mukerarugendo bumve baguwe neza.
Yagize ati “Tumenyesha abashoramari n’abaturage kwirinda akajagari mu kubaka, hariya hantu hari amahoteli akomeye murabibona ujemo aba akeneye kuruhuka bityo turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage kwirinda kubaka mu kajagari cyangwa gusatira ariya mahoteli.’’
“Twasabye ko buri hoteli iri hariya yaba ifite ahantu hisanzuye ituma urimo yumva yidagaduye atagomba gusohokamo ahura n’uvuye kumena imyanda yo mu rugo n’abaturage bakubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cyifuzwa.’’
Mu bindi bikorwa bizafasha abasura Amajyaruguru kuryoherwa n’ibihe bahagirira ni ugutembera ku igare, bareba ibyiza nyaburanga.
Gatabazi yavuze ko abasuye Musanze badakwiye guhinira ngo batahe ahubwo hari ibindi byiza nyaburanga bakwiye kwihera ijisho.
Ati “Hari gahunda yo gusura Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ari naho hari kujya ibikorwa remezo bijyanye n’amahoteli yo ku mazi ndetse hakazajya habayo n’uburyo bwo koga no gukoresha ubwato bwa siporo,ubu ku kiyaga cya Ruhondo honyine hamaze kugera amahoteli abiri ariyo Ruhondo Beach Ressort ,My Hill Lodge ,Bwiza lodge n’indi Hoteli igiye gutangira vuba izaba iri ku rwego rw’inyenyeri 4 Ruhondo Sirene Beach.
“Hanyuma turashaka ko bazajya basura aho abami bahererwaga inshingano, iyo wabaga umaze gutoranywa wagombaga kuhaza kugira uhabwe inkoni y’ubushumba.’’
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo biherereye mu Turere twa Burera na Musanze bihuje amateka n’inkomoko kuko byombi byavutse kubera ibirunga.
Mu nkengero zabyo hari amafu adasanzwe y’umuyaga n’ubuhehere bibiturukamo ndetse ubihagaze ku nkombe aba yitegeye uruhererekane rw’Ibirunga bya Muhabura, Bisoke na Gahinga.
I Musanze hari kubakwa ikigo kizazamura ubushakashatsi ku ngagi
Ku wa 24 Nzeri 1967, Umunyamerika Dian Fossey wari wariyeguriye kwita ku buzima bw’inyamaswa by’umwihariko ingagi zo mu misozi, yashinze “Karisoke Research Center” igamije kuzikoraho ubushakashatsi.
Mu kurushaho gushyira ahagaragara amateka n’imibereho y’ingagi zo mu Birunga no kuzibungabunga, mu Ukuboza 2016, i Musanze hafunguwe inzu Ndangamurage yiswe Karisoke Exhibit yashinzwe n’Ikigo cya Karisoke Reaserch Center.
Iki kigo kiri kubakwa bigezweho ku buryo kizajya cyakira abashakashatsi benshi baturutse ku Isi yose.
Guverineri Gatabazi ati “Ubu harimo kubakwa Ikigo cyitwa Karisoke Research Center kizaba ari mpuzamahanga, kizashobora kwakira abashakashatsi bose bo ku Isi baje kwiga ku ngagi n’ibinyabuzima biri mu birunga.’’
Karisoke Research Center iri kubakwa mu gukomeza kubungabunga ingagi nk’inyamaswa zisigaye hake ku Isi, zikaba zikurura abakerarugendo.
Nubwo muri iki gihe ubukerarugendo bwahungabanyijwe na COVID-19 hari icyizere ko ubukungu bubushingiyeho buri mu nzira nziza yo kuzahuka.
Abanyarwanda bakangurirwa kwitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, bagasura uruvangitirane rw’ibinyabuzima n’inyamaswa utasanga ahandi.
Kubera ingaruka za COVID-19, ibiciro byo gusura ingagi byagabanyijwe kuri 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagennye uburyo bwo gusaranganya inyungu ingana na 10% by’iva mu bukerarugendo, mu gushyigikira imishinga y’ibikorwa by’iterambere ry’abaturiye pariki.
Kuva iyi gahunda yatangira, miliyoni zisaga $5.5 zimaze gushorwa mu mishinga 700 y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, iy’Akarega n’iya Nyungwe.
Mu Karere ka Musanze habarizwa hoteli eshatu z’inyenyeri eshanu arizo Bisate Eco Lodge; Singita Kwitonda Lodge and Kataza House na One&Only Gorilla’s Nest. Zunganirwa n’izindi hotel n’amacumbi byose hamwe bingana na 58, zishobora kwakira neza abasaga 3000 icyarimwe.
Ntirandekura Dorcas
.