Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buherutse gushyira ahagaragara itangazo rigena uburyo umurwayi wahawe igitaanda azajya yishyura amafaranga twakwita ayo kwishinganisha(caution).
Iri tangazo ryavugaga ko izi ngamba zije gufasha gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abarwayi bivuza bakagenda batishyuye ibitaro bityo bikagwa mu gihombo.
Nyuma y’iri tangazo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yatangarije ku rukuta rwe rwa twiter ko ibyo guca amafaranga abarwayi mbere yo kuvurwa bidakwiye ko ahubwo hagakozwe ubukangurambaga bugamije kubashishikariza gutunga mitiweli.Ibi byakuyeho iryo itangazo ry’ubuyobozi bw’ibitaro ryavugaga ko iyo gahunda yo gutanga caution ku barwayi bahawe ibitaro yagombaga gutangira tariki ya 1Mutarama2020.
Nyuma y’aha ubuyobozi bw’ibitaro burasaba ubuyobozi bw’uturere tuyibereyemo imyenda kwihutisha gahunda yo kubyishyura kugira ngo bive mu bibazo byo kudahemba abakozi babyo agahimbazamusyi ndetse n’ibyo kwishyura ba rwiyemezamirimo banyuranye baba bafitanye amasezerano.
Ibitaro bya Ruhengeri bivuga ko bifitiwe umwenda wa 43,880,635 frw biberewemo n’uturere tunyuranye two mu ntara y’Amajyaruguru,akarere ka Musanze kakaba kihariye arenga kimwe cya kabiri cy’uwo mwenda.Akarere ka Musanze ngo kabereyemo ibitaro bya Ruhengeli umwenda wa miliyoni 29frw ukomoka ku barwayi bivuza ntibishyure.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philibert avuga ko igisigaye ari uko ubuyobozi bwabafasha kwishyura kuko abaturage bambuye ibi bitaro ari aba karere.
Yagize ati “Turasaba ubuyobozi bw’uturere ko badufasha bakatwishyura kuko amafaranga angana kuriya ni menshi abaturage babigize akamenyero kuko abarenga 95% nta n’ubwishingizi baba bafite akaba ari yo mpamvu amafaranga agenda akaba menshi ni nayo mpamvu twari twafashe ziriya ngamba zo kudufasha kutongera kugwa mugihombo rero bireba bakwiye kudufasha kwishyuza uturere natwe tukava muri kiriya gihombo.”
Umuyobozi w’ishami rya Mitiweli muri RSSB Alex Rulisa we avuga ko iyo myenda ikwiye kwishyurwa n’ubuyobozi bw’uturere kuko bo mu imyenda ibareba iyo itarimo.
Yagize ati “Imyenda twebwe tuba dukwiye kwishyura nimwe Leta itangira umuturage 10% icyo twe rero tugiye gukosoraho ni uwkiwhutisha kwishyura mbere twajyaga dutinda kubere nk’amafagiture atabaga akoze neza ariko ubu tugiye kujya dukoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga kuburyo tutazongera gukenera izo nzira zose byacagamo twishyure kare.”
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko barimo gukora kuburyo uturere twishyura amafaranga turimo kugirango ibitaro bikomeze gukora neza hato ejo bitazafunga kubera abaturage.
Yagize ati”Mu turere habamo amafaranga agenewe gufasha abantu bahuye n’ibibazo byo kwamuganga(social protection)ayo rero niyo uturere tugiye gukoraho tukishyura ibitaro kuko ari abaturage batwo cyane ko abambuye ibitaro abasaga 95% ari abadafite ubwishingizi nyuma hagakurikiraho ubukangirambaga bwo gukomeza kwigisha abantu akamaro ku kugira mutuel cyane ko abo bose bambura ibitaro baba badafite ubwishingizi si uko ari abakene ahubwo ni imyumvire ikiri hasi.”
Gahunda yo gutanga amafaranga mbere ku murwayi uhawe igitanda mu bitaro bya Ruhengeli yari ishyizweho mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy’abivuza bakagenda batishyuye bigateza igihombo kuri ibi bitaro ntiyari nshya kuko no mu bindi bitaro nk’ibya Butaro,Gicumbi,Rwamagana,Kanombe ,CHUK ndetse nahandi bikoreshwa.
UWIMANA Joselyne