Umunyamabanga muri munisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard mu nama yabereye muri iyi ntara igamije kurebera hamwe aho imyiteguro y’itangira ry’amasomo amara impungenge bamwe mubumvaga ko abana batewe inda batazasubukura amasomo yabo,ahubwo asaba abo bireba bose ko bagomba gufasha abo bana bagakomeza amasomo yabo.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka musanze bafite abana batewe inda muri ikigihe abana bari bamaze iminsi batiga bari bafite impungenge z’uko abana babo batewe inda bazasubira ku ishuri bakavuga ko bigoye kuba basubirayo kuko babona bitashoboka Mukaneza Anne Marietta yagize ati”umwana wanjye bamuteye inda ubu igize amezi ane ariko se ubu abandi nibatangira ubu azajya kwiga bikunde Koko? Nawe mbwira ukuntu azigana inda bigakunda Kandi yarageze muwa5 ariko rwose narihebye mbona amasomo ye yararangiriye aha pee”
Hakuzuwera Aloisie nawe afite umwana utwite avuga ko bumva gusubira kwiga kwe biri kure ariko bakavuga ko bazarindira akabyara akarera umwana yamara gukura akabona gusubira kwiga kuko yumva ko bigoye kuba yajya mu ishuri atwite
yagize ati”ntabwo numva ko umwana yajya mu ishuri atwite biragoye ahubwo azabanze abyare maze abone kuzajya kwiga umwana amaze gukura ntakundi numva nabigenza, kuko ukuntu akuriwe ntiyabasha kwiga pe Kandi najye ntanubushobozi mfite bwo kuba namufasha,ubwo rero nabanze abyare azaba yiga”
Kuri iki kibazo Umunyamabanga wa leta muri munisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard we arasaba inzego bireba zose gufatanya n’ababyeyi ndetse n’inzego zibanze bagafasha abo bana batwite bagasubira mu ishuri bagafashwa bakiga ntibatakaze amasomo yabo
yagize ati” abana batewe inda bagomba gufashwa bagahabwa ibikenewe byose ariko bagasubira gukomeza amasomo, ikindi Kandi abarimu ndetse n’abarezi muri rusange nabo barasabwa kwita kuri abo bana bakiga kugeza igihe bagiriye kubyara badahagaritse amasomo yabo,turabizi ko muri iki gihe hari abana benshi batewe inda ubwo rero abo bose ntibahagarika amasomo ahubwo bakwiriye gufashwa bagakomeza amasomo”
Muri iyi nama Kandi yahuje inzego zitandukanye z’abayobozi mu nzego zibanze ndetse n’abafite aho bahuriye n’uburezi muri iyi ntara bagiye bagaruka ku bibazo byinshi bashobora kuzahura nabyo mugihe bazaba batangiye amasomo nyuma y’igihe bamaze batiga kubera icyorezo cya covid_19,hashyirwaho amatsinda azajya agenzura ko amabwira yo kwirinda icyo cyorezo yubahirizwa.
Uwimana Joselyne.