Ku wa 10 Mutarama 2022, ECOWAS (Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba) wafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yawo na Mali no guhagarika umutungo wayo muri Banki Nkuru y’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (BCEAO) ,kugira ngo yemeze guverinoma y’inzibacyuho imaze gutangaza ko ibyo isabwa idashobora kubikora. Iyi leta iteganya kuzategura amatora mu myaka ine iri imbere.
Mali yabyitwayemo nabi igihe yafungaga imipaka kubantu bose bashyigikiye ibihano bya ECOWAS, usibye Gineya.
Ubufaransa nabwo bumaze gushyigikira ibihano bya ECOWAS. Mali kugeza ubu yahagaritse amasezerano ya gisirikare yerekeranye n’ingabo z’Abafaransa muri muri Operasiyo Barkhane mmu gace ka Sahel.
Ku ya 11 Mutarama 2022, Mali yamaganye indege y’ingabo z’Abafaransa zari zivuye muri Côte d’Ivoire nta ruhushya .
Jenerali Majoro Laurent Michon, umuyobozi w’Ingabo za Barkhane, yatangaje ko ingabo za Barkhane zari zoherejwe kurwanya Iterabwoba . Gusa nubwo Abafaransa bakomeye cyane, imitwe y’iterabwoba ntiyigeze icika intege nibura ngo ireke gukomera. Iri suzuma ryateye ubwoba aba bagabo,ibi byatumye Leta zunze ubumwe z’Amerika, zifata icyemezo cyo gukuba kabiri ingengo y’imari ubufaransa bwatangagaho ubufasha.
Ku ya 8 Ukwakira, Minisitiri w’intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maïga, yashinje Ubufaransa gutoza imitwe y’iterabwoba, bagashinja izi ngabo gukorana n’iyi mitwe dore ko basigaye bakorera mu kigo cya Kidal cyaheje abasirikare ba Mali . Guverinoma yinzibacyuho ubu irashaka gushingira ku itsinda rya Wagner, ikaba ari sosiyete yigenga y’Uburusiya.
UMUHOZA Yves