Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryatangiye uyu Kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kamena rikazasozwa ejo ku Cyumweru kuwa 25 Kamena
Volleyball ni umwe mu mikino yabuze abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yahitanye abarenga Miliyoni y’Abatutsi, muri Volleyball hakaba habarurwa abasaga 50 bari abakinnyi ndetse n’abayobozi b’uyu mukino, bose bishwe ndetse akaba ari nabo bibukwa cyane muri iyi mikino ihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye cyane ibikikije u Rwanda.
Ni irushanwa kuri iyi nshuro rizahuza amakipe 20 mu bagabo n’abagore akazaba aturutse mu bihugu 3 bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Nk’uko byemezwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), amakipe yamaze kwemezwa ko azitabira iri rushanwa mu cyiciro cy’abagabo harimo Gisagara (Rwanda), APR (Rwanda), Police (Rwanda), Nemo stars (Uganda), REG (Rwanda), KVC (Rwanda), IPRC Ngoma (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Musanze (Rwanda), Kirehe (Rwanda) na Djuba yo muri afurika y’Epfo (South Sudan)
Mu cyiciro cy’abagore amakipe yamaze kwemezwa bidasubirwaho ko azitabira ni APR yo mu Rwanda ikaba inabitse iki gikombe, RRA (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), Police (Rwanda), Ruhango (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Kigali (Rwanda), IPRC Huye (Rwanda) ndetse na Djuba (South Sudan).
Irushanwa riheruka mu mwaka wa 2022 ryegukanywe n’ikipe ya REG VC mu cyiciro cy’abagabo itsinze ikipe ya Gisagara VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2, naho mu cyiciro cy’abagore irushanwa ryo kwibuka ryegukanywe na APR itsinze ikipe ya RRA ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.
Imikino yo mu matsinda yose izakinirwa ku bibuga bisanzwe byifashishwa muri shampiyona naho imikino ya nyuma yose izakinirwe muri BK ARENA kuri iki cyumweru.