Bimaze kuba indwara ya karande ko hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda avuka uko bwije n’uko bukeye by’umwihariko hanze y’uRwanda cyane cyane mu bihugu by’uburayi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Abashinga aya mashyaka baza bizeza ibitangaza abanyarwanda baba mu buhungiro ariko nyuma y’igihe gito akamera nka wa muriro w’amashara kuko iyo adacitsemo ibice abayashinze birirwa baryana ari nako baterana amagambo hagati yabo.
Mu banyarwanda baba mu mahanga niho biganje cyane ndetse habarizwa amashyaka n’abanyapolitiki bavuga bashize amanga ko batemera ibikorwa n’ubuyobozi buriho mu Rwanda, nyamara akenshi ibyo bavuga bigatandukana n’ibyo abari imbere mu gihugu babona
Igitangaje ariko, ni uburyo ayo mashyaka n’abanyapolitiki banenga gusa, rimwe na rimwe ntibanatange umuti w’uko ibintu byakosoka. Si benshi bavuga ngo banagire icyo bakora ndetse n’abagerageje kugira icyo bakora bagapanga ibihungabanya umutekano w’abaturage bavuga ko barwanirira.
Tugarutse gato ku mwiryane n’amacakubiri aharangwa benshi bakunze kwibaza ikibazo kigira giti.
Ese abantu bashobora kuyobora igihugu mu gihe kuyobora amashyaka yabo byabananiye?
Ese ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda babasha kubugeraho mu gihe aho bari I burayi bakirangwa n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’uturere? Politiki y’urwango se yaba yabakundiye? Ngibi ibibazo benshi bakomeje kwibaza ariko mu busesenguzi bwakozwe na Rwandatribune tugiye kubagezaho amakosa atatu akomeye akorwa n’aba barwanya ubutegetsi bw’uRwanda
1.Politiki y’ikinyoma
Abakurikiranira hafi umurongo wa politiki abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bihaye bemeza neza ko hari byinshi biri mu mirongo migari ya politiki yabo ishingiye ku kinyoma no gukwirakwiza ibihuha ku bibera mu Rwanda bagaragaza ko mu Rwanda byacitse abantu bari kwicwa n’ubutegetsi n’ibindi byinshi bisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda
Urugero rwiza ni urwa Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma ye iba mu buhungiro yakunze kwemeza abayoboke bayo ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabye imana agamije gukwirakwiza ibihuha no guteza igikuba mu banyarwanda mu gihe byaje kugara ko uyu mupadiri yabeshye agamije inyungu ze bwite harimo kwibonera views kuri chanel ye ya youtube no kumenyekana mu ruhando rwa Politiki .
Ibi byanagize ingaruka kuri Idamage wagendeye muri icyo gihuha cya padiri Nahima maze nawe sukujya ku mbuga nkoranyambaga yemeza ibihuha by’umupadiri wataye inshingano bimuviramo kujya mu gihome azira gukwirakwiza ibihuha bigamije guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ku bwa Padiri Nahimana Thomas ashobora kuba yaribwiraga ko iyi ishobora kuba inzira nziza yamwicaza mu ntebe yo mu rugwiro mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bigoye ngo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hanze babashe kugira icyo bageraho kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutamenya ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu.
Urundi Rugero rushimangira politiki y’ikinyoma n’umutwe wa FLN wahisemo kubeshya abantu ko kugeza ubu ufite ibirindiro mu Rwanda kandi ko hari agace ka Nyungwe ufitemo ibirindiro.
Gusa birazwi ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bitewe n’uko usibye udutero shuma uyu mutwe wigeze kugaba mu bihe bitandukanye ariko ugahita usubizwa inyuma shishi itabona nta na cm y’ubutaka bw’uRwanda urafata dore ko n’ubusanzwe abayobozi bayo n’ibikorwa byayo byose bibarizwa mu burasirazuba bwa Congo n’iburundi n’ubwo kugeza ubu ibyawo bisa nibiri gusubirwamo
Umunyapoliti uba mw’ishyaka Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda akaba anafite umwanya mu nteko ishinga amategeko umwaka ushize wa 2021 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko niyo abari hanze bagerageje kubaza abari mu gihugu uko byifashe, batabona amakuru ahagije yatuma bamenya neza ukuri ngo bafate ibyemezo n’imyanzuro ishingiye ku kuri.
Ati “Amakosa abantu bari hanze bakora ari uko bakora politiki zo mu kirere, Areba ibyabaye kuri Facebook, Twitter n’ahandi, ukumva ko ariyo politiki. Nta makuru afatika umuntu aba afite, agendera ku bihuha.”
Yarangije avuga ko ikindi gituma abarwanya ubutegetsi bari hanze ntacyo bageraho, ari uko bajya muri politiki nk’abinezeza cyangwa baruhuka, kuko umwanya munini bawumara mu gushakisha amaramuko..yavuze ko Umuntu akora politiki ari uko arangije ibindi byose. Umuntu arazinduka agakora ibindi byose, ku mugoroba arushye akaba aribwo afungura mudasobwa, agasoma ibinyamakuru, akabona kwandika. Si ikintu umuntu akora agishyizeho umutima.”
“Bose uba wumva ngo bafite amashyaka, ni ayo mu cyumba. Buri wese aba ari mu cyumba akavugana n’undi kuri telefone ubwo bakabyita ishyaka. Ntabwo ari ukwicara hamwe ngo bapange gahunda. Rimwe na rimwe baba bafite impamvu ariko nta mwanya baba babifitiye ngo babitekerezeho.”
Abandi nabo bungamo ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga, icyo bakabaye bakora cyo kwereka Leta ibitagenda atari cyo bakora.
Ahubwo ugasanga ibibazo bagaragaza ari ibidahari cyangwa bidafite ukuri, aho kwibanda kubyo Leta yemereye abaturage itabagejejeho.
Akenshi bimwe mubyo abatavuga rumwe na Leta bayishinja, harimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwo gutanga ibitekerezo n’ibindi. Ariko abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bakemeza ko ibyo nta kuri kurimo ahubwo huzuyemo amakabya nkuru
Iri ni rimwe mu makosa akorwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba hanze bituma ntacyo babasha kugeraho kuko ntacyo barwanira gifatika ndetse n’abanyarwanda bazi ukuri kubibera mu Rwanda bakaba batabibonamo kuko ibyo bavuga bihabanye n’ibyo babona
Ibi bifatwa nko guhimba ibintu bitariho kugira ngo bifatire ubutegetsi mu kaduruvayo, ni nayo mpamvu batsindwa. Niba abaturage bagarageje ko icyo uharanira kitariho, urarwana n’iki? Ntacyo barwanira kiba gihari, ni inyungu zabo bwite no kurwanira ubutegetsi. Ni ukurwanira imyanya ngo numara kuhagera ejo ukore amahano.”
2. Guhungabanya umutekano w’abaturage
Hari imitwe myinshi irwanya ubutegetsi bw’uRwanda yiyemeje guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ikoresheje intwaro n’ubwo hashize imyaka irenga 20 byarayinaniye.
Izwi cyane n’umutwe wa FDLR ‘Abandi baje kuwiyomoraho barimo CNRD-FLN, RUD URUNANA ,FPP hakiyongeraho undi mutwe wa RNC uzwi nka P5 ariko uyu wo imigambi yawo ikaba yarakumiwe utaragera mu Rwanda.
Bimwe mu bitero by’iyi mitwe byibasiye abaturage bamwe babigwamo abandi basahurwa imitungo yabo
Abahanga mu bya politiki bemeza ko ubusanzwe umunyapolitiki ucisha mu kuri , adapfa gutekereza kugishozaho intambara kuko azi ibibi byayo n’ingaruka bigira ku benegihugu.
Bakomeza bavuga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari hanze kuri ubu, baba bumva ntacyo bibabwiye kuko imiryango yabo baba bari kumwe nayo, gusa akavuga ko ari ukutareba kure kuko hatabura abo bafitanye isano babihomberamo.
3. Amacakubiri ashingiye ku moko
Rimwe mw’ikosa rikomeye ndetse rifite ingaruka k’ubuzima bw’Anyarwanda rikorwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda ni ugushira imbere iturufu y’ubwoko aho gushingira k’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanmda.
Icyakunze kugaragara mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda, ni ugushwana kwa hato na hato, bapfa amoko, amafaranga, amashyari n’ibindi.
Umwe mu bahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda utashatse gutangaza amazina ye yabwiye rwandatribune ko mbere yo gushinga amashyaka mu mahanga, abayashinga baba bataziranye neza, kenshi buri wese akajyamo afite inyungu ze bwite atazigeraho cyangwa zagongana n’iz’abandi bagashwana.
Ikindi ngo n’uko babanza no kumenya neza ubwoko bwawe basanga utari uko bifuza bakakwita inyenzi cyangwa inkotanyi.
Ibi ngo ni byo bituma benshi mu baba muri iyo mitwe bakunda guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi kubera indwara y’ingengabiterezo ya giparimehutu yababayemo karande kugeza ubu bakaba barananiwe kwiyakira cyangwa kwakira impinduka zabaye mu Butegetsi bw’Urwanda kuva mu 1994.
Ni byinshi twagakwiye kuvuga kuri iyi ngingo, ariko reka turangize tuvuga ko kuba hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bakorera mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko bagakwiye kumenya ko politiki ishingiye ku kinyoma n’ibihuha ndetse no guhungabanya umutekano w’abanyarwanda no himakazwa amacakubiri ashingiye ku moko ko ntacyo byazabagezaho.
HATEGEKIMANA Claude