Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yirukanye Kambogo Ildephonse wari umuyobozi w’aka Karere ku mpamvu yo kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite.
Ni icyemezo cyafashwe na Njyanama ya Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi nkuko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Iki kigo gitangaza ko Kambogo Ildephonse yirukanywe na Njyanama ya Rubavu ku mpamvu zo kuba atabashije kubahiriza inshingano ze uko bikwiye zirimo n’izo kurengera abaturage.
Aka Karere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki cyumweru ikibasira Intara y’Iburengerazuba, aho muri aka Karere hapfuye abaturage 26 mu 130 bapfuye mu Gihugu hose.
Gusa bamwe mu baturage bo muri aka Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibi biza, bavuze ko ubuyobozi butabitayeho nkuko bikwiye kuko bamwe baraye hanze, abandi ntibahabwe icyo kurya.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yari yatangaje ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abagizweho ingaruka n’ibi biza, bagahabwa ubufasha bw’ibanze bwa ngombwa.
RWANDATRIBUNE.COM