Mu gihe urupfu rwe rukomeje gukoreshwa nk’intwaro y’abarwanya Leta y’u Rwanda,Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro , ejo ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2-23, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Bagirisha Moise wari utwaye imodoka yagonze moto yariho Umunyamakuru Ntwali John Williams agahita yitaba Imana.
Tariki 31 Mutarama 2023 nibwo Bagirishya Moise Emmanuel wemera icyaha akanasaba imbabazi avuga ko byatewe n’uburangare n’umunaniro yari afite,yagejejwe imbere y’ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mushoferi yagize uburangare no kugendera ku muvuduko wo hejuru byatumye agonga moto ya Munyagakenke wari utwaye uyu Munyamakuru Ntwali John Williams wahise yitaba Imana.
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Bagirisha Moise ryimurirwa ku wa 7 Gashyantare 2023.
Ku wa 19 Mutarama 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntwari John Williams aho umuvandimwe we Masabo Emmanuel yavuze ko yakiriye amakuru y’uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto.
Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite umurongo wa YouTube witwa Pax TV watambutswagaho ibiganiro bitandukanye akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Yatabarutse afite imyaka 44 kuko yavutse mu 1979, akaba asize umwana umwe n’umugore aho yashyinguwe ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 mu Irimbi ry’Akarere ka Kamonyi.
Urupfu rwe rukaba rwatangiye gukoreshwa nk’intwaro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu kugoreka amakuru yatanzwe no kumvikanisha ko byakozwe n’ubuyobozi.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undu bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.