Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bubinyujije mu gisirikare cy’iki Gihugu, bwirukanye abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bari mu buyobozi bw’Itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’iki gisirikare General Majoro Ekenge Bomusa Efomi Sylvain.
Iri tangazo rivuga ko FARDC yasabye ubuyobozi bw’Itsinda ry’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) kwirukana Ba ofisiye b’u Rwanda bari muri Etat-Major y’iri tsinda bari bafite icyicaro i Goma, kubasubiza mu Rwanda ngo ku bw’impamvu z’impungenge z’umutekano w’igihugu cya RDCongo.
Iri tangazo rivuga kandi ko abasirikare b’u Rwanda bamaze kugera mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda na rwo rwahise ruhamagaza abasirikare bose barwo bari ku butaka bwa kongo mu nzego zose za gisirikare mu karere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ntacyo ruratangaza kuri iki cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bukomeje kugaragaza ko butifuza ko umuti w’ibibazo bya kiriya Gihugu n’u Rwanda bikemuka.
Nyamara Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko yifuza ko ibibazo bihari byakemuka mu nzira z’amahoro, mu gihe Congo yo isa nk’ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ndetse igafata ibyemezo nk’ibi bibishimangira.
RWANDATRIBUNE.COM
Intambara iregereje uko mbibona. RDC yiyemeje.
Ntakiza cy’intambara rwose!
gusa iyo ije urayirwana igitangaje harigihe uyishoje ariwe uyitsindwa.
reka tubitege amaso.
Iya. Reka dusenge.
Nibindi biraza gukurikira.Ibi ni toto cyane.Nta kundi nyine amatwi arimo urupfu ntiyumva.Hababaje abana b ibihugu byombi bahapfira kubwerere!
Sawa ubwo Abanyarwanda bavuyeyo. Noneho ntacyo tukiramira. Ni ugukubita tutababarira.
Turi tayari