Umutwe wa M23 watangaje ko ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyemezo wafatiwe ndetse ko uyu munsi tariki 23 Ukuboza 2022 iza gutanga ku mugaragarago agace ka Kibumba wari warafashe.
Bikubiye mu itangazo ry’uyu mutwe wa M23 ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ritangira rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku nama uyu mutwe wgiranye n’inzego za gisirikare zitandukanye zirimo urw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zabate tariki 12 na 22 Ukuboza 2022 i Kibumba.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “nubwo hari ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byacu ndetse hakaba hari ibikorwa byo kwica abaturage bikorwa na Guverinoma ya DRC, M23 ikomeje kubahiriza ubushake bw’akarere, bityo rero yemeye gutanga ibirindiro byayo bya Kibumba kuri EACRF.”
M23 ikomeza ivuga ko ubu bushake bwiza bugaragaza ko yifuza inzira z’amahoro zmerejwe mu nama y’i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022.
Uyu mutwe kandi uvuga ko na wo wizeye ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igomba kubahiriza izi nzira zo kuzanama amahoro mu Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM
Ko nabonye na Kisekedi ar’ikinani da?I ibinani biracyahari