Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid, rwemeje ko afungwa ukwezi.
Mu cyumwru gishize nibwo habayeho urubanza ku ifunga ry’agateganyo, nubwo rwabereye mu muhezo ariko icyemezo cyasomewe mu ruhame kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Prince Kid kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora bimwe mu byaha akurikiranyweho.
Nko ku cyaha cyo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Urukiko rwagendeye ku kuba uregwa yaratse ibyishimo umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda kandi akaba atarabashije kugaragaza ishingiro ry’ibyo byishimo.
Urukiko rwavuze ko iki kigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Naho ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke, Urukiko rwavuze ko Ishimwe Dieudonne yigeze gusaba umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda kuza ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.
Ngo ibyo yabimusabye tariki 04 Mata ubwo Prince Kid yajyanaga n’uwo mukobwa mu rugendo ubindi byaza kugera nijoro akamusaba ko yaza bakagira uko bigenza.
RWANDATRIBUNE.COM