Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zongera kwisobanura imbere y’urukiko ku ibura rya Ben Rutabana. Ibi bibaye nyuma y’aho abunganira Ben mu mategeko babisabye urukiko ndetse bakanatanga n’ibimenyetso bagaragaza ko ari mu maboko y’izo nzego zamaze guhakanira urukiko ku nshuro ya mbere ko zidafite Ben, uyu munsi hakaba hategerejwe ikindi gisubizo izi nzego ziri buhe urukiko.
Umuryango wa Rutabana,inshuti ze n’abasangirangendo be babarizwa muri RNC bari bategereje ko inzego z’umutekano za Uganda zirangajwe imbere na CMI ziza kubahiriza icyifuzo cy’urukiko cyo kudakomeza gufunga Ben Rutabana ahubwo zikamushikiriza inkinko.
Ibura rya Ben Rutabana rikomeje guteza urujijo n’amakenga mubayoboke ba RNC by’umwihariko n’abandi bakurikiranye iki kibazo kuva kigitangira muri kanama umwaka ushize ndetse bakaba bakomeje kugira impungenge ko Rutabana yaba yarishwe dore ko kuva yabura ntnawe uramuca iryera.
Nyuma y’ibura rya Rutabana, Kayumba Nyamwasa n’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) nibo bashizwe mu majwi na bamwe mu bayobozi ba RNC ndetse n’abayoboke benshi b’iri huriro nyuma y’ibimenyetso bitaga simusiga bagiye bagaragaza ndetse banatangiye ubuhamya burimo n’ukuntu bamwe mu bayobozi babogamiye kuri Kayumba barimo Odette Mukankusi uherutse kwamburwa pasiporo ya Uganda ku busabe bw’u Rwanda, Etiene Mutabazi, Gervais Condo, major Micombero n’abandi bemeje bidashidikanywaho ko Ben yashimutiwe muri Uganda aho yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi .
Hanavuzwe kandi ukutumvikana kwari hagati ya Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana mu mikorere ya RNC, ibintu benshi bashingiragaho bavuga ko yaba yarabaye intandaro yo kuba Kayumba yarigisa Rutabana nk’uburyo bwo kwikiza umuntu warangwaga kenshi no ku muvuguruza mu miyoborere y’ishyaka RNC kuko ngo yakekaga ko Rutabana ashobora no kumuhirika ku buyobozi bwaryo.
Ibyemezo byafashwe na Kayumba mu mikorere y’ishyaka RNC ndetse n’amasezerano yahaga abanyamuryango baryo ndetse n’abavandimwe ba Rutabana ubwo bamusabaga gutanga ibisobanuro by’aho Rutabana yaba ari byaranze nabyo ngo ni ikimenyesto cy’uko yaba afite uruhare mu ibura rya Rutabana.
Kwikubitiro Kayumba n’abayoboke be babwiye Umuryango wa Ben ko bazi Aho aherereye ariko ko hari ikibazo cy’itumanaho ndetse ko barigushaka uko bavugana nawe yewe babaha n’igihe ntarengwa ariko barategereza baraheba.
Hagati Aho nyuma gato yaho Ben agiriye uruzinduko rw’akazi muri Uganda ari naho yaburiye, Kayumba Nyamwasa yahise atumiza inama yo kwirukana Ben Rutabana kandi abandi bayoboke bazi ko yagiye mu butumwa bw’akazi muri Uganda.
Ibi ngo Kayumba yabikoze agamije kwikuraho kuzabazwa ibura rye kuko yari azi ibizamubaho (ko azashimutwa) maze kuba atakiri umunyamuryango wa RNC bikamukuraho kumubazwa.
Kayumba akomeje kubona ko RNC ikomeje kugana aharindimuka ndetse ko Abayoboke bamumereye nabi kubera Ben Rutabana yahise atangira umushinga mushya akoresheje abitwa “abaryankuna” bayobowe na Cassien Ntamuhanga wacitse ubutabera bw’u Rwanda kubyaha byo kugambanira igihugu asa n’usangiye na Kayumba.
Aha ngo Kayumba yari yamwijeje ko azahabwa akazi agakorana na Serge Ndayizeye kuri Radiyo itahuka ya RNC agahembwa 2000$ ku kwezi maze akaziba icyuho cyasizwe na Jean Paul Turarayishimye.
Aha, aba bahise batangira umushinga wo kweza Kayumba batangira kuvuga ko Ben yaburiye muri M23 bavuga ko M23 ya Gen Makenga yamufatiye muri Congo aho ngo yari ajyaniye abarwanyi ba P5 intwaro.
Abaryankuna bayobowe na Ntamuhanga bavuga ko mbere y’uko Rutabana afata indege yerekeza Uganda yagiranye ibiganiro na General Makenga kuko ngo Ben yari afite 200.000$ ashaka kugura intwaro zo gushyira P5, hanyuma Makenga akamwizeza ko aza zimugurisha ndetse akamwizeza n’umutekano.
Ben ngo akimara kugera muri Congo mu birindiro bya M23 yahise atabwa muri yombi.
Ibi ariko byaje kugaragara ko ari ibinyoma ndetse biza no gutuma abayoboke ba RNC babicishije ku rubuga rwa Facebook aho bohererezaga abaryankuna cyane cyane Cassien Ntamuhanga ubutumwa k’ubwinshi bamubwira ko yamaze kuba igikoresho cya Kayumba.
Ibi kandi byaje gushimangirwa n’uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye,aho mu kiganiro yacishije kuri radiyo ye kitwa “uyu munsi na Jean Paul ” mu nsanganyamatsiko yagiraga iti:” itekinika rya Dr Etienne Mutabazi na Serge mu ibura rya Ben Rutabana” yahishuye uko Kayumba yahimbye umugambi wo kubeshya ko Ben yaburiye muri M23 kugira ngo abyikureho maze bizitirirwe M23 ifatanyije n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Jean Paul mu byo yise “amabanga atarashizwe hanze yakomeje kugirwa ubwiru n’ubuyobozi bwa RNC” yavuze ukuntu Kayumba yashakaga ko bahuza uwo mugambi ariko akamubera ibamba bituma Jean Paul anirukanwa , nibwo Kayumba yatangiye kwifashisha abaryankuna, ubu bakaba bakomeje gukataza mu gukwirakwiza icyo kinyoma Jean Paul yanze gutangaza ubwo yari akiri umuvugizi muri RNC nk’uko yabyivugiye.
Guhindura imvugo n’amayeri byaburikanya bikozwe n’abambari ba Kayumba, uko Kayumba yakomeje kwitwara mu kibazo cya Rutabana no kuba inzego z’umutekano z’igihugu Ben yaburiyemo zikomeza guhakana ko batazi aho Ben aherereye kandi nk’uko byagiye bigaragazwa n’umuryango wa Ben na bamwe mu bayobozi n’abayoboke ba RNC ni kimenyetso ko Ben Rutabana ashobora kuba yarishwe.
Jean Paul ati:” uko byagenda kose nta wundi ukwiye kubazwa amaraso ya Ben usibye Kayumba n’ubwo akomeza guhimba ibinyoma ariko azakomeza kubibazwa kuko tuzi neza ko ariwe ubiri inyuma kuvugako Ben yaburiye muri M23 ni itekinika ryazanywe na Kayumba ubwe kugira ngo yikureho ubugambanyi bwe”.
HATEGEKIMANA Jean Claude