Kuva mu mwaka w’2018 u Rwanda rwagiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza agamije kuzamura ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda , igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje gutera inkunga ikipe ya Arsenal nayo igafasha u Rwanda mu kurwamamaza nk’ikipe y’ikimenywa hose kandi ikunzwe n’abatari bake.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo RDB igaragaza ko aya masezerano yatanze umusaruro ufatika kuko yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bituma habaho kuyavugurura muri uyu mwaka wa 2021 habaho kwongerwa.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB Claire Kamanzi agira ati “Nyuma y’imyaka itatu u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda kuri ubu impande zombi zatangaje ko amasezerano y’imikoranire yongerewe.”
Ibikubiye muri aya masezerano ni uko abakinnyi b’ikipe ya Arsenal bambara Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru , iy’abaterengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore, itangaza ko imyaka itatu ishize biyemeje imikoranire yatanze umusaruro mu bukerarugendo bw’igihugu cy’u Rwanda aho wazamutse dore ko mu mwaka wa 2018 ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 425$ muri 2019 ukaba warazamutse hinjira Miliyoni 498$.
RDB ikomeza ivuga ko abasura u Rwanda baturutse ku mugabane w’iburayi biyongereyeho 22% muri bo 17% bakaba barasuye u Rwanda bavuye mu gihugu cy’u Bwongereza ikipe ya Arsenal ibarizwamo , kongera amasezerano bikaba byitezweho kuzatanga umusaruro wisumbuyeho ku wari umaze kugerwaho aho iri shoramari ryitezweho inyungu nyinshi mu gihe kirekire.
Urwego rw’Ubukerarugendo ni rumwe mu zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukomeye bituma n’amafaranga u Rwanda rwinjizaga aturutse muri iyi ngeri agabanuka.
Umwaka ushize, u Rwanda rwinjiye miliyoni 121$ aturutse mu bukerarugendo make ugereranyije na miliyoni 498$ yari yabonetse mu 2019. Iyo hatabaho Covid-19, igihugu cyari cyarihaye intego yo kwinjiza miliyoni 600$ mu 2021.
Abasura igihugu na bo baragabanutse kubera iki cyorezo kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe nko mu 2019 bari 1.059.612.
Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu 20 byahurije hamwe abantu bagera ku 2500. Ibyo birimo ibikorwa by’imikino birimo iya Basketball ya BAL yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyoni 5.3$.
Ikipe ya Arsenal ni imwe mu makipe akomeye ku rwego rw’isi, aho ikurikirwa n;abantu benshi barimo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame udahwema kugaragaza amarangamutima ye n’urukundo akunda iyi Kipe. Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame ari mu batarazuyaje kugaragaza ibyishimo atewe n’iyi kipe nyuma y’uko yari imaze gutsinda Tottenham Hotspurs ibitego 3-1 mu mukino wa Shampiypona y’Ubwongereza yari igeze ku munsi wayo wa 6.
Ubwo yaganiraga na Fred Swaniker uyobora African Leadership University yemeje ko yarasanzwe akunda ikipe ya Arsenal na Mbere gusa anavuga ko kuri ubu ayikunda anareba inyungu n’amasezerano ifitanye n’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda.
Si ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda kuko n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa nayo yagiranye bene aya masezerano , ndetse no mu muhango wo kwita izinama abana b’ingagi uheruka kubera mu Rwanda, abakinnyi b’aya makipe bawugizemo uruhare bita amazina abana b’ingagi.
Alice Ingabire Rugira