Faustin Twagiramungu na Ngarukiye baremeza ko Jean Marie Ndagijimana yibye Leta y’u Rwanda amadorari 200,000 yari agenewe gufungura za Ambasade z’u Rwanda zari zitagikora ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri bamwe mu b’Anyapolitiki bahunze igihugu ubu bakaba bari mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda Perezida wa Repuburika Paul Kagame yakomoje kuri Ambasaderi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda avuga ko uyu yahunze igihugu nyuma yo kwiba 200,000 by’Amadorari yari yahawe kugirango ajye gufungura zimwe muri za Ambasade z’uRwanda zari zitagikora harimo n’iy’i Washington muri Amerika .
Icyo gihe yagize ati:” Uriya mugabo wahunze hano bwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana, umwe wabaye Minisiri w’ububanyi n’amahanga, usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye. Umunsi wambere yagiye yatorokanye 200.000 by’amadorari yari yahawe kugirango ayifashishe gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho. Yaragiye arayagumana gusa ntakindi mbona afite.”
Nyuma yikiganiro kirekire yakoranye n’umunyamakuru Jean Claude Murindahabi kuwa 18 Nyakanga 2020 gifite umutwe ugira uti” yarazinutswe yegura muri Guverinoma nta mezi atatu ashize”
Ambasediri Ndagijimana ubu utuye mu Bufaransa yakomeje kubihakana ndetse asa nugaragaza ko niba byaranabaye ari abandi babikoze.
Mu kindi kiganiro cyanyuze kuri radiyo Ishakwe ya Dr Theogene Rudasingwa cyarimo Sixbert Musangamfura na Nkuriyingoma na Leon Ngarukiye wahoze akuriye ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga gifite insanaganyamatsiko igira iti” Uguhiga ubutwari muratabarana” impaka zabaye ndende bitewe n’uko abo bagabo bose bahoze muri Guverinoma yarimo Ambasaderi Ndagijimana ndetse bakaba barakoranye nawe basanze abeshya, nk’aho avuga ko Kagame yamutinyaga ngo atashoboraga ku mureba mu maso ngo kuko buri gihe yabaga areba hasi ndetse banongeraho ko hari gihamya y’uko yibye ayo amafaranga.
Muri icyo kiganiro Bwana Ngarukiye Leon wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yayoborwaga na Jean Marie Ndagijimana yemeje ko ariwe wihereye Ambasaderi Ndagijimana 200.000$ mu ntoki, ayakuye muri Minisiteri y’Imari.
Nkuriyingoma , Musangapfura na Ngarukiye banyomoza ibyo Ndagijimana yavuze mu kiganiro gifite umutwe ugira uti” Uguhiga ubutwari muratabarana”
Leon Ngarukiye aragira ati:” Ibyo Ndagijimana avuga ko amafaranga atayafashe ko yahawe “Anvelope diplomatique” ni ukubeshya. Ati:”Nk’umuntu twari twizeye nagiye kuyabarira muri Minisiteri y’Imari nyahabwa na Eugene Munyangiro . Ayo mafaranga narayamuhaye ndetse nari nayasinyiye . Njyewe nawe twarayabaze numva abeshya ko Ntamusinyiye, ni ikinyoma rwose narayamuhaye.
Nyuma umwe mu bantu bari bajyanye, yarampamagaye ambwira ko niba ari umuntu w’ukuri uvuga ko avugira Abanyarwanda ngo akaba ari no mu miryango avuga ko irengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yagombye kumva ko afite ikibazo kuri ayo mafaranga kuko utavugako ukora politiki no kurengera ikiremwa muntu ubeshya, urimanganya ndetse unatwara ibintu bya Leta. Ntago ari byiza rwose. Yarahemutse cyane”
Ku rundi ruhande Twagiramungu Faustin wahoze ayobora Guverinoma yarimo Ambasaderi Jean Marie Vianney ubwo yavugaga kuri iki kibazo yavuze ko atigeze ayobora Guverinoma y’amabandi ariko ko hari bamwe barimo Uwari Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga ariwe Ndagijimana wahawe amafaranga yo gufungura za Ambasade ariko ayo mafaranga akaza kuburirwa irengero .
Twagiramungu yagize ati:” Guverinoma y’ibisambo ntayo nigeze nyobora, niba hari abantu bake bakoze amarorerwa bakiba , ubwo ndashaka gukomoza kubyo Perezida Kagame yavugiye muri Nigeria, yavuze ko hari umu -Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wajyanye amafaranga agiye gufungura Ambasade muri Amerika. Ntago uwo mu minisitiri yahakana ko ayo mafaranga atayajyanye. Yarayajyanye rwose , kuko mu bayasinyiye barimo Ngarukiye Leon wari umuyobozi mukuru w’ibiro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ubu uba muri Denmark yayasinyiye akayamuha kandi uko yayatanze birazwi gusa uwo mugabo ntiyigeze ayakoresha icyo yari agenewe”
Ndagijimana ni umumwe mu bayobozi ba RBB (Rwanda Bridge Builder) ikaba ari impuzamashyaka n’Amashyirahamwe yibumbiyemo bamwe mu bahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babarizwa mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda mu bihugu byo hanze ndetse akaba aniyita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Afite ishyirahamwe rigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa “ Ibuka Bose ,Rengera Bose”agamije ku beshya ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Hategekimana Claude