Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
None kuwa 25 Nzeri Inama y’Abaministiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateraniye muri Village Urugwiro,bimwe mu byemejwe n’uko ingendoza nijoro zemewe kuva sakumi n’imwe za mu gitondo kugeza sayine za nijoro mu gihe abantu batahaga satatu z’ijoro.
Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hagendewe ku mabwiriiza ya Ministiri w’uburezi,bitewe kandi na buri cyiciro,ni mugihe kandi ingendo zahuzaga umujyi wa Kigali n’Intara hakoreshejwe imodoka rusange byari byarahagaritswe hirindwa COVID19,zikaba zongeye gukomorerwa hiyongeyeho n’Akarere ka Rusizikari kamaze igihe mu kato.
Iyi nama kandi yanzuye ku bijyanye n’ubukwe,amahugurwa n’izindi nama aho ababyitabiriye bagombaga gusabwa kwipimisha covid19,ubu kwipimisha bizaba ari ku bushake ku bagiye kwitabira ibi bikorwa,iyi nama kandi ikaba yakomoreye abatwara amagare tuzi nk’abanyonzi mu bikorwa by’ubucuruzi,izi ngamba nshya zasizweho zikazongera kuvugururwa mu yindi inama izaterana mu gihe cy’iminsi 15.
Inama y’Abaminisitiri kandi ikaba yemeje imishinga,ndetse n’Abayobozi bashya cyane cyane mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’ikigo gishinzwe iterambere RDB.
Mwizerwa Ally