Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth izwi nka CHOGM itangire, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 20 Kamena kugeza ku ya 26 Kamena 2022, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze.
Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, yatangaje ko iyi cyemezo cyo kuzaba amashuri afunze muri kiriya cyumweru, bigamije koroshya ingendo mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye iyo nama ya CHOGM izatangira ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha tariki 20 Kamena 2022.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko ibizamini bisoza igihembe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri, bizatangira tariki 27 Kamena 2022.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibi bitazabangamira imyigire y’abanyeshuri kuko nubundi iki cyumweru amashuri azafungwamo cyari icyo kwitegura ibizamini kuko abanyeshuri bazaba bararangije amasomo ahubwo bari kwitegura ibizamini.
RWANDATRIBUNE.COM