Abasirikare ba Congo Kinshasa ntibajya biburira ku dushya dukunze kubaranga, aho noneho hari uwagaragaye acyuye umuhigo w’ipusi cyangwa injangwe, ubundi bizwi mu Rwanda ko uyiriye yamuhitana ariko muri kiriya Gihugu ikaba ari inyama ikunzwe.
Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yagiyeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.
Ni amashusho agaragaza uwambaye impuzankano ya gisirikare ya FARDC acitiye mu ntoki ipusi yapfuye, ayijyanye ubuno ntacyo yikanga.
Umwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Biratangaje: Umusurikare wa RDC ajyanye ifunguro ry’umugoroba, ni byo rwose, bamwe muri bo barya amapusi, ibinyamujongorerwa, inzoka, imbwa, yewe ntibatinya no kurya n’abantu.”
Zimwe mu nyamaswa bisanzwe bizwi ko zitaribwa mu Rwanda, nk’izi z’amapusi ndetse n’imbwa, muri Congo ziraribwa, ndetse bamwe bavuga ko inyama zazo zinurira kubi.
Abasirikare ba Congo bakunze kugaragara bari mu bikorwa bibatesha agaciro, nko gusindira mu ruhame, ndetse banavuye gusahura imyaka n’amatungo by’abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM