Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko aho ugeze abaturage biruhutsa ndetse n’abaje bawusanga ikabasanganira, ubu noneho hagaragaye amashusho y’umwana waburanye n’ababyeyi be, wahuye na M23 ikamujyana ikabanza kumuha icyo kurya n’icyo kunywa.
Ni amashusho yagaragajwe na M23, agaragaza umwe mu barwanyi ba M23 afashe aka kana ari kukagaburira aga icyo kurya n’icyo kunywa.
Muri aya mashusho agaragaramo aka kana kari kurya bigaragara ko kari gashonje, uyu murwanyi wa M23, aba agira ati “Maze rero rya unanywe, sibyo. Kandi uhumure uratekanye.”
M23 itangaza ko uyu mwana bamutoraguye mu ijoro saa tatu n’igice z’ijoro ari mu muhanda wenyine.
Uyu murwanyi wa M23 agira ati “Saa tatu z’ijoro umwana ungana gutya wenyine mu muhanda koko? Ubu se iyo tutamubona.”
M23 ivuga ko bagiye gushakisha kugira ngo barebe ko babona ababyeyi b’uyu mwana wababwiye ko yitwa Marcel KAMARA.
RWANDATRIBUNE.COM
Ntanakimwe ineza ipfa ubusa muzakomeze guharanira amahoro nibikorwa bya ki muntu nibyo bigomba kubatandukanya nizonkoramaraso za FDRL muhanganye nazo, kandi amaherezo muzatsinda sekibi.