Inyeshyamba z’umutwe wa CODECO ukomeje koreka imbaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagaragaye ziri gusahura, ntacyo zikanga nk’izikora ibikorwa byemewe.
Ni amashusho yashyizwe hanze na M23, agaragaza ko uyu mutwe wa CODECO nubwo uri mu yikomeje gufatanya na FARDC, ariko uteje ibibazo ku mutekano w’Igihugu.
Izi nyeshyamba ziba zifite imbunda mu ntoki, zigaragara zidegembya bigaraga ko zishimiye umwuka zibayemo, kuko ntawe uzikoma imbere.
ITURI RDC: La toute puissante CODECO opéré ici dans le Territoire de Djugu chez Bahema Nord sans aucune intervention militaire. Après avoir tué les civils et pillé leurs biens, les Autorités militaires ce sont des crimes entre "frères ".(15/01/023). pic.twitter.com/YZTGdMQHdi
— Secret de la RDC (@DelaCachette) January 15, 2023
Muri aya mashusho kandi, izi nyeshyamba zigizwe n’urubyiruko rukiri ruto, zinjira mu nyubako imwe, zikabanza kurasa amasasu, ubunsi zigasahura ibiba birimo, nk’imizindaro ndetse n’ibindi bicuruzwa.
Hagaragaramo kandi umuntu wishwe urw’agashinyaguro n’izi nyeshyamba, zamurambitse hasi.
Ibi byakozwe n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO, byabereye mu Teritwari ya Djugu muri Bahema ya ruguru, kandi nta nzego z’umutekano z’Igihugu zari zihari.
RWANDATRIBUNE.COM
Ese uru rurimi uyu mugabo(Makenga) yandikamo ni uruhe? ko hagaragaramo amakosa menshi y’imyandikire ndetse bimwe bikaba bitumvikana?