Umukozi w’Imana ukomoka muri Nigeria, yahamagaje abakobwa bambaye imyenda migufi, agenda abanyuraho bose abakubita ku mabuno.
Uyu mupasiteri bivugwa ko akomoka muri Nigeria ariko akaba ari uwo mu rusengero rwo ku Mugabane w’u Burayi, yakoze iki gikorwa ku cyumweru.
Ayo mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga zimwe, agaragaza uyu mushumba w’Imana agenda akubita ku mabuno abo bakobwa, mu buryo bwo ngo bwo kwereka abagabo uko bazajya bashimisha abagore babo.
Agenda abakubita ku mabuno ubundi ibintu bimenyerewe mu mashusho y’urukozasoni cyangwa mu tubyiniro tuberamo ibikorwa byo kwishimisha.
Muri aya mashusho humvikanamo abakristu baseka cyane ku buryo na bo bumvikana nk’abatunguwe n’icyo gikorwa cyakorwaga n’umushumba wabo.
RWANDATRIBUNE.COM
Ngo bakorera Imana, myzasanga aba bapasitoro bahora bababeira ko navugana n’Imana bakorera Satani dore aho nibereye