Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr Emile Bievennue avuga ko hagiye gukorwa ubusesenguzi ku masomo 158 yigishwamo kugira ngo adakenewe ku isoko ry’umurimo ahagarikwe.
Ni nyuma y’aho bigaragaye ko hari amasomo yigishwa muri iyi kaminuza, bikagorana kubona n’umwe wayarangije akabona akazi cyangwa se akihangira umurimo uyerekeye.
Hari kandi n’aba akenewe ku isoko ry’umurimo, akigishwa mu buryo butajyanye n’igihe, bigatuma uwayize adashobora kujya guhatanira ku isoko ry’umurimo cyangwa se ngo yihangire uyu murimo.
Dr Emile yatangarije The New Times ati: “Tugomba gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye amasomo atangwa na Kaminuza y’u Rwanda akenewe ku isoko ry’umurimo. Amasomo yose uko ari 158 agiye gukorwaho ubusesenguzi.”
Uyu muyobozi yavuze ko amasomo bizagaragara ko akenewe ku isoko ry’umurimo azategurwa neza cyangwa avugururwe bijyanye n’igikenewe ku murimo. Ati: “Amwe akenewe ku isoko ry’umurimo azagumaho cyangwa se avugururwe bijyanye n’igikenewe ku murimo.”
Nyuma y’ubu busesenguzi ni bwo hazamenyekana amasomo agomba guhagarikwa muri iyi kaminuza. Dr Emile ati: “Aya masomo agomba gukurwa muri gahunda [ya kaminuza].”
Ubu busesenguzi buzakorwa na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo n’abo mu mahanga nka za kaminuza. Byitezwe ko amasomo avuguruye azigishwa bwa mbere mu mwaka w’amashuri 2021/2022, nta gihindutse.