Iyo wumvishe i Nyamasheke, ku muntu uri i Kigali, Iburasirazuba no mu Majyaruguru, uhita wumva ko ari ahantu kure cyane, aho utekereza mu mutwe wawe ko kugira ngo uhagere ugomba kwambuka ishyamba rya Nyungwe byanze bikunze kugira ngo wihute nta yandi mayira uciye. Icyakora uteze indege byo birumvikana ni hafi cyane!.
Mu Karere ka Nyamasheke ni ho Nsengiyumva Valentine [Vava] yaturutse aza muri Kigali aje kwishakishiriza ubuzima ariko ahanini aje kureba Edouard Bamporiki [wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco] wari nka musaza we na cyane ko bafitanye isano ya hafi.
Vava ageze i Kigali, yahamagaye kuri telefone Edouard Bamporiki ntibyakunda ko amufatisha, gusa ntiyacika intege akomeza gushakisha aho yaba kugira ngo abe yamubona. Yaje kubona aho Bamporiki atuye ajyayo ariko ahageze abaharindira umutekano banga ko yinjira.
Nyuma yo kubona ko ubuzima bugiye kumucangira i Kigali, yaje gushakisha undi mwene wabo nawe uba i Kigali witwa Maurice ukora kuri RBA ariko ntibyakunda ko amugeraho. Yahise agana inzira yo gukora akazi ko mu rugo na cyane ko atize.
Mu gukomeza gushaka ako kazi ko mu rugo ni bwo yageze ku mugabo wa Mukantagara Immaculee uzwi nka Laillah, amwemerera akazi. Uwo mugabo yabwiye umugore we Laillah ko yamuboneye umukozi, maze amuhuza na Vava barahura baraganira, bamuha akazi.
Uyu mugore wafashe umwanzuro wo kumuha akazi, yatunguwe n’uko bukeye bwaho Vava yamubwiye ko agiye kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm. Yaramwemereye, gusa Vava agaruka yababaye cyane kuko iyo ndirimbo ngo batayikinnye, ahubwo bamusabye kuyohereza kuri Email ya Kiss Fm.
Ntiyacitse intege kuko yarakomeje akora umuziki avangamo n’ibiganiro byuzuye urwenya maze aba ikimenyabose.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter na Instagram, uyu mukobwa yarahafite izina rikomeye nyuma y’uko abakoresha uru rubuga bahererekanyaga ku bwinshi ifoto ishushanya uko mu bwonko bwabo hameze muri iyi minsi aho bagaragaza ko nta kindi bari kwitekerereza usibye “Dore Imbogo, Dore Impala, Dore Imvubu…”.
Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi washimishije benshi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi itari myinshi, Ari naho bamwe bahera bavuga bashize amanga ko yishwe n’amarozi!Inkuru y’urupfu rwa Nyiransengimana Valentine (Vava) wamenyekanye nka Dorimbogo yamenyekanye ku gicammunsi cy’ejo ku Isabato tariki 27 Nyakanga 2024.
Ni nyuma y’uko afashwe n’uburwayi butavuzweho rumwe avurirwa Kigali ariko nyuma biranga ajya kuvurirwa iwabo Nyamasheke mu Bitaro bya Kibogora. Icyakora ngo uyu amaze kuremba nibwo yasabwe n’ibyo bitaro gucishwa mu cyuma ndetse anahabwa kujyanwa ku Bitaro bya Kibuye ariko abagize umuryango we bamujyana kurwarira mu rugo .
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, niwe wemeje iby’aya makuru ko yapfuye ejo ku Isabato nabwo azanywe ku Bitaro arembye cyane. Yavuze ko ibitaro bya Kibogora byari byasabye umuryango wa Dorimbogo ko ku wa 23 Nyakanga agomba kunyura mu Cyuma ariko ntiwamujyana ku Bitaro bya Kibuye aho icyo gikorwa cyagomba kubera.
Umuryango we ngo wabonye atameze neza niko gushaka uko bamugeza ku Bitaro bya Kibuye ngo anyure mu Cyuma ariko ahagera afite ibimenyetso by’umuntu uri muri “Koma”, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye avuga ko kugeza ubu umubiri ukiri ku Bitaro, aho umuryango we witegura kuwutwara mu rugo.
Mu minsi yashize nibwo hagaragaye amashusho ye Ari mu bitaro asaba imbabazi uwo Yaba yaragiriye nabi ndetse asaba Abantu ko naramuka atabashije kugaruka kigali (Yapfuye) bazamuherekeza neza.
Ni inkuru yababaje abantu benshi, cyane abo mu muryango we ndetse nabakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ko ari umwe mu bantu bakundaga gusetsa no gushimisha benshi ku rubuga rwa Youtube.
Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko Valantine wamenyekanye nka Dorimbogo azashyingurwa ku munsi w’ ejo kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.
Kuri ubu harasabwa inkunga yo kugirango haboneke ubushobozi bwo guherekeza neza Nyakwigendera, dore ko kugeza ubu nta bushobozi buhari bwo kumushyingura ndetse nayo kugura isanduku ntayo.
Uwanditse ubu butumwa bwo gutanga ubufasha, yasabye abantu bose gutanga uko bifite ndetse abizeza ko amafaranga yose araza kugezwa kuri Mama wa Valantine kugirango yifashishwe mu bikorwa byo gushyingura.
Abantu bose bumva bashaka gufasha baranyuza ubufasha bwabo kuri nimero 0788823315 iyi nimero ibaruye kuri Gerard Mbabazi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakomeje gushishikariza abantu bagaburiwe na Dorimbogo (Aba-Youtubers) kuba bafasha umuryango we usigaye kuko ngo bibabaje kuba harabuze abamufasha ngo avurwe kandi yarabahesheje amafaranga menshi.