Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023,umuryango FPR Inkotanyi wamaganye amatora y’abakono yo kwimikaumutware wabo wabereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko.Uyu muryango uvuga ko ariigikorwa kigamije kubiba amacakubiri.
Ni amatora yitabiriwe na benshi mu bayobozi b’igihugu haba mu nzego z’ibanze ndetse no mu buyobozi
bukuru,Ubu abafashwe bakaba barimo gukurikiranwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri mu
banyarwanda.
Mu bucukumbuzi bushingiye ku bitabo by’amateka,ibiganiro n’inkuru ndetse n’ubuhamya
bw’abakono,Rwandatribune.com yaguteguriye inkuru ndende ku mateka yabo.
Umuryango w’abakono n’umwe mu moko 18 yabarizwaga mu moko y’abanyarwanda igitabo
Nkuko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe na
Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo,muri iki gitabo havugwako
bakomoka kuri
Ntandayera ya Mukono wa Mututsi wa Gihanga. Na bo bahawe umurage wo kuba ababyarabami no
kuvamo abagabekazi b’ingoma. Abakono ni ubuvivi bw’abanyiginya. Abakono baba bakomoka mu Bugufi
Abanditsi b’amateka duhereye kuri Vanisa bavuga ko amoko y’abanyarwanda wasangagamo ABasindi
aBanyiginya, Abega, Abasinga, Abaha, Abacyaba, Abatsobe, ubwoko bw’Abakono nabwo ni ubwakera
cyane kuko ibirari by’inkomoko zabo nabyo bigenda bikagwa kuri Kigwa na Gihanga.
Muri cya gitekerezo cy’IBIRARIaho aho bavuga ko Abakono bakomoka kuri MUKONO wa MUTUTSI,
hanyuma Gihanga akaba we yaramuraze ingoma y’u-Bugufi.
Urujijo ku nkomoko y’abakono
Ibitekrezo bivuga ukwinshi ku nkomoko y’abakono.Muri kimwe, bavuga ko ubwo Gihanga n’umugore we
Nyamususa bari batuye mu Buhanga, ku nkengero za Mukungwa, ahitwa i-Nkotsi na Bikara, Abakono
nabo bari batuye hafi y’ikirunga cya Karisimbi, mu turere twa Bigogwe na Rwankeri, bitungiwe no
kuragira inka zabo. N’ubu kandi na n’ubu ni hamwe mu nce z’u-Rwanda dusanga imiryango myinshi
y’Abakono.
Ibindi bitekerezo bivugwa ku Bakono tubisanga ku ngoma ya Cyilima Rugwe n’umuhungu we Kigeli
Mukobanya (mu binyejana bya 14 na 15). Muri icyo gihe, umwami Cyilima Rugwe yari yararaguriwe ko
uzamusimbura agomba kuzavuka k’umugore w’umukonokazi kugira ngo u-Rwanda rugire amahoro.
Nibwo yagiye kurambagiza NYANGUGE (cyangwa NYANKUGE), umukobwa w’umwami wo mu
Bugufi;amateka avuga ko yagezeyo agasanga wa mukobwa yarasabwe na Nsoro Bihembe, umwami w’i-
Bugesera.
Muri icyo gihe, igihugu cy’u-Bugesera cyari kikigera mu nce za Kigali cya Nyamweru, aho cyari
gihagarariwe n’umugabo witwaga NKIMA wo mu bwoko bw’Abakono.
Uyu Nkima rero niwe waje kwiyumvikanira na Cyilima Rugwe wari utuye nawe i-Kigali cya Nyarugenge,
amubwira amayeri ashobora gukoresha kugira ngo azarongore Nyanguge mbere ya Nsoro, maze
aherako amutera inda izavukamo umwami w’u-Rwanda uzatsinda u-Bugesera.
Ubukwe bwegereje , Cyilima Rugwe yagiye mu Bugesera, abeshya Nsoro ko aje kumwigishiriza abantu
uburyo bwo kwubaka inzu nziza nk’iz’i-Rwanda maze akazarongorera ahantu heza.
Umunsi w’ubukwe ugeze, Nyanguge ageze mu Bugesera, Cyilima Rugwe abifashijwemo na Nkima,
yahereye ko amurongora mbere ya Nsoro, ndetse aramucikana amuzana mu Rwanda.
Mu bitekerezo, bavuga ukuntu Cyilima Rugwe na Nyanguge bacika banyuze mu kuzimu bagatunguka mu
Rwanda, bakurikiye umwobo wari wacukuwe n’abatwa be; abandi bakavuga ko ahubwo baciye mu
mwobo w’inyaga. Ibyaribyo byose, uyu Nyanguge w’umukonokazi, niwe Cyilima Rugwe yaje kubyaraho
Kigeli Mukobanya wamusimbuye ku ngoma.
Hari abashakashatsi bamwe, nka J. Vansina, bavuga ko ibyo byose ari imigani idafite ishingiro. Ko
ahubwo Kigeli Mukobanya na mwene se Mibambwe Mutabazi basimburanye ku ngoma mu Rwanda ari
Abanyabugesera babili bavuye iwabo mu Bugesera bakigarurira u-Rwanda nyuma ya Cyilima Rugwe,
none ubu bakaba babarwa ku rutonde rw’abami b’u-Rwanda kimwe n’abandi bose b’Abanyiginya. Ibyo
ariko ni ikindi kibazo tutakwirirwa dutindaho hano kuko tutabifitiye gihamya.
Icyo tuzi gusa kandi tuvana muri bya bitekerezo twavuze haruguru, n’uko umwami w’u-Rwanda Cyilima
Rugwe yaje kugororera Nkima, amuhemba gutegeka Kigali cya Nyamweru, ndetse amwegurira no kuba
“umwami wo mu bwiru” kimwe n’abamukomokaho.
Kuva icyo gihe koko binjijwe mu Bwiru kandi bashinga ingoma yabo i-Kigali cya Nyamweru. Amazina
yabo y’ubwami yakurikiranaga atya: Butare, Nkima na Cyabakanga. Naho ingoma yabo y’ingabe yari
Nkurunziza.
No mu Bakono dusangamo Abahutu n’Abatutsi. Iyo tujanishije mu bantu bose twabajije, twasanze mu
gihe twakoraga ubushakashatsi (1980-1990), abiyitaga Abakono b’Abahutu bari 32,57 % n’aho abiyitaga
Abatutsi bari 67,43 %. Ikirangabwoko cyabo ni igikeri kimwe n’Abega.
Abakono n’abanyiginya mu nkomoko z’Abagogwe
Ibindi bitekerezo bivugwa ku Bakono tubisanga mu nkomoko z’Abagogwe n’ukuntu abo bashumba
b’ibyatwa baje gutura mu Murera no mu Rwankeri na Bigogwe hafi y’ibirunga bya Karisimbi na
Muhabura. Ibyo bitekerezo ariko na byo bivugwa kwinshi.
Ubusanzwe, mu Bagogwe dusangamo inzu cyangwa ibisekuru bibiri bizwi cyane. Harimo “Abanyiginya
b’Abacocori” bakomoka kuri MUCOCORI, uyu bavuga ko ari umuhungu w’umwami NDAHIRO
CYAMATARE, hakabamo kandi “Abakono b’Abagirimana” bava kuri BIGIRIMANA bavuga ko yari
nyirarume wa MUCOCORI.
Amateka agaragaza uko byagenze kugira ngo aba “Bacocori n’Abagirimanai” bave mu Nduga maze baze
gutura mu majyaruguru y’u-Rwanda, ariho hiswe mu BIGOGWE .
Bivugwa ko byaturutse kw’icibwa rya Mucocori, agacibwa kandi na Se, Ndahiro Cyamatare.
Mu gitekerezo gisa n’umugani kandi gisekeje ukuntu, bavuga ko Mucocori yakundaga gukosereza Se.
Noneho umunsi umwe, umwami amaze kurambirwa ahitamo kumwirukana muri aya magambo:
« Mucocori nakwihanganiye kera ubu urananiye. Kuva ubu ndakwirukanye, umvire mu gihugu.”
Muri uwo mugoroba, Mucocori yuriye igiti cyo mu bikingi by’irembo, arara mu mashami yacyo. Mu
gitondo, abagaragu n’abashumba b’i bwami bagiye gukama no kubyukurutsa inka babona Mucocori mu
giti.
Aho umwami aziye kuko yari yagiye mu muhigo, ba bagaragu n’abashumba bamwereka Mucocori.
Umwami ariyamirira ati :”Uriya si Mucocori ra ! Sinaraye nkubwiye ko umvira mu gihugu ? Mucocori
nawe aramusubiza ati :”sindi mu cyawe ndi mu cy’inyoni”.
Ayo magambo yarakaje umwami; afata bwangu umuheto n’umwambi ngo amurase amwice. Abo mu
muryango we, ibyegera hamwe n’abo bari bajyanye guhiga basaba ko yamuca aho kumwica, ariko
bakamuha umuntu wo kumurera no kumugira inama bakaba bari hamwe.
Muri abo bamusabiraga imbabazi harimo nyirarume Bigirimana. Umwami yemeza ko muramu we
yamuherekeza. Bigirimana ajya mu Buriza gufata umugore, abana n’inka ze, n’uko ajyana na Mucocori.
Baragenda bageze mu bibaya byo mu nsi ya Karisimbi na Muhabura biturira aho, aba ariho batangira
kuragira inka zabo, nazo zirabakundira ziherako zororoka cyane ».
Hari abandi bantu bavuga ariko ko Mucocori atavuye mu Nduga kubera ko se yari yamuciye, ahubwo ko
byatewe n’amakimbirane yari yagiranye n’abavandimwe be.
Ikindi gitekerezo twamenye ku Bakono twakibwiwe n’Abagogwe ubwabo bashaka kutwumvisha ko
ahubwo bageze mu Bigogwe bavuye i-MABUNGO ho mu Bufumbira. Icyo gitekerezo cyo rero bagishyira
ku ngoma ya YUHI MAZIMPAKA (mu kinyejana cya 17).
Muri icyo gihe ngo hari umugabo wo mu bwoko bw’Abakono wari utuye i-Mabungo, mu Bufumbira
akitwa MAJINYO ya BIGIRIMANA. Uyu MAJINYO akaba yari afite umukobwa witwaga NYAMAREMBO
waje kurongorwa n’umwami w’i-Rwanda, Mibambwe Sekarongoro Gisanura, se wa Yuhi Mazimpaka.
Nyamarembo rero uko yabaga ari i-Bwami yahoraga ataaka ubwiza bw’abana b’iwabo yitaga “abeza b’i-
Mabungo”.
Umunsi umwe abwira umwami ko abakumbuye kandi ko ashaka kubamwereka. Umwami abatumaho
barabazana. Icyamurakaje gusa nuko bamaze kugera aho, yasanze atari beza cyane nkuko nyina
yahoraga abamuratira. Ubwo ngo Mazimpaka ahubwo yahisemo kubamarira kw’icumu.
Abandi batekereza bavuga bo ko atari izo mpamvu zatumye umwami ashaka kurimbura umuryango
w’Abakono, bikabaviramo gutatana hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ariko nabo
bemeza ko byaba byaravuye kuri nyina Nyamarembo wari umukonokazi.
Bavuga ko muri icyo gihe, Yuhi Mazimpaka amaze kwima ingoma, yari afite bene se babiri b’impanga
yakundaga cyane n’ubwo batari basangiye nyina. Gusa rimwe na rimwe, hari abantu bajyaga bavuga ko
izo mpanga zirusha Yuhi ubwiza.
Nyina Nyamarembo yabyumva bikamurakaza cyane, kuko kuri we, nta muntu n’umwe mu gihugu
wagombaga kurusha umuhungu we uburanga. Byaratinze rero bigera aho agambana na basaza be
b’Abakono ngo bazice za mpanga; koko rero baje kumwumvira bazicira mu muhigo.
Umwami ariko amaze gukurikirana neza ikibazo uko kimeze, yaje gusanga abavandimwe be barazize
akagambane ka nyina na basaza be b’Abakono. Kuva ubwo yahise yiyemeza kubahorera, byaba
ngombwa Abakono bose bagashirira kw’icumu, atangiriye kuri ba “beza b’i-Mabungo”.
Hari ndetse n’akana umugabekazi yari yashoboye guhisha, ariko agiye kugasabira imbabazi, Mazimpaka
yahise akamwicira mu maso, umugabekazi nawe ahita yiyahura. Abantu bakunda kubivuga muri aya
magambo:
“Nyamarembo yasabye umwami ko niba ashaka kwica Abeza b’i-Mabungo, yakwica abo ashaka bose,
ariko akaramura Semwera wa Majinyo. Umwami yahise yica Semwera mu maso ye n’inkota ye. Kuva
ubwo Nyamarembo nawe yahise ajya kwiyahura. Bavuga ko abahungu ba Majinyo benshi baba
barahaguye, abandi bakajya kubajugunya mu rwobo rwa Bayanga. Abuzukuru bamwe na bamwe
barokotse bahereye ko bakwira imishwaro, bamwe baguma iyo mu Bufumbira, abandi bajya muri za
Nduga, Bumbogo, Marangara, Bwanamukare n’ahandi n’ahandi hirya no hino”.
Kubera ko ibyo bitekerezo byose batugejejeho bisa nkaho bivuguruzanya, bamwe bavuga ngo Abakono
baje baturuka mu Nduga, abandi bati bakomotse mu Bufumbira, byatumye dukomeza ubushakashatsi
kugira ngo tumenye neza mu byukuri ibirari n’imyoma Abakono bagiye bakurikira mu miturire yabo kuva
mu bihe bya mbere na mbere kugeza muri ibi bihe bya hafi.
4. Imiryango y’Abakono ubu tuyisanga hehe cyane cyane ?
Nkuko tumaze kubibona haruguru mu birari n’ingendo Abakono bagiye bakurikira mu miturire yabo,
ubungubu imiryango yabo myinshi tuyisanga ahantu hatatu.
Hari abo dusanga mu majyepfo y’u-Rwanda, mu Bwanamukare, mu Bufundu, Nyaruguru, Buyenzi,
Bunyambiriri; abandi tukabasanga mu Nduga, Marangara, Kabagari, ndetse no mu Bwishaza, cyane
cyane mu Bisesero, no mu Budaha-Nyantango.
Naho mu majyaruguru y’u-Rwanda, tubasanga mu Murera-Buhoma-Rwankeri, mu karere ka Bigogwe
nyine. Ahangaha niho Abakono b’Abagirimana bafitanye umubano wihariye n’Abanyiginya b’Abacocori,
bose bakitwa Abagogwe. Iki cyiciro kandi ninacyo ninacyo gikomeza kikagera mu Bufumbira, mu
Bwishya, Rutchuru, Gishali, Gisigali na Masisi.
Ntitwakwibagirwa kandi ya miryango yindi yo mu Rwanda hagati rwa gati dusanga mu Buriza, mu
Bwanacyambwe, cyane cyane no mu Bumbogo bwa Kigali cya Nyamweru yari igizwe n’Abiru bakomoka
kwa Nkima.