Mu gihe Rwabugili yateraga Nkole, nta bwo yari abisanganywe mu gitekerezo, nta mugambi yigeze abigirira, ahubwo na we ni ibintu byamutunguye. Ntare Rwamigereka, umwami w’I Nkole ni we wabanje gutera u Rwanda. Nyuma u Rwanda na rwo ruramwivuna. Kandi abo bami bombi bari babanje kugirana umubano biturutse ku mwami w’I Nkole ntare. Dore uko byagenze :
Umwami w’I Nkole Ntare Rwamigereka yabonye ihema arihawe n’umuzungu. Ubwo uwo muzungu yari I Buganda. Amaze kuribona, aryoherereza Rwabugili ho intashyo, ubwo yamushakagaho umubano. Rwabugili amaze iryo hema Ntare amwoherereje, aranezerwa cyane! Kuko abonye inzu azajya agendana mu ngendo ze. Abantu bo kwa Ntare bamaze kwerekera aba Rwabugili uburyo bwo gushing ihema barasezera, bahabwa impamba barataha. Abatuma kuri Ntare aramushimira ineza yamugiriye, akamwoherereza impano y’akataraboneka mu Rwanda. Nawe amwoherereza utuntu twiza aruziko twamushimisha, abantu bajyana n’aba Ntare bari bazanye ihema.
Bose arabatuma ati “muntahirize Ntare cyane muti yaragushimiye kubera ubuntu wamugiriye”. Intumwa zigeze kwa Ntare zivuga ubutumwa. Zimwereka ibyo Rwabugili na we yari yamwoherereje. Na we arabishima. Umubano wabo utangira ubwo, bakajya batumanaho, umubano urahama. Umunsi umwe rero Ntare ashaka kurambagira igihugu cye, cyane cyane ashaka kureba aho agabanira na Rwabugili. Ageze hafi y’u Mutara ahasanga inka z’Inyambo arazitegereza arazikunda cyane. Atuma kuri Rwabugili amusaba inyambo zo korora ngo na we azitunge. Ati “ndagusaba imfizi y’inyambo n’inyana zazo z’amashashi, n’aho zaba icumi gusa, kuko nifuza korora inyambo”. Rwabugili aramwemerera rwose atijanye.
Bukeye Ntare yohereza intumwa ze kwibutsa Rwabugili ngo amwoherereze inyambo. Rwabugili atoranya amashashi meza, ayashyiramo n’imfizi na yo nziza, agira ngo azihe intumwa za Ntare bazimushyire. Abatware be babimenye barabimubuza bati “ si byiza kohereza inyambo z’u Rwanda mu mahanga, ntabwo byigeze kubaho!” bati “Inyambo ni iz’u Rwanda gusa ni cyo turusha ayandi mahanga yose, ibindi byose ntibabibuze, none se nuzibaha bakazigira nk’uko na we uzifite, tuzaba tukibarusha iki?” Rwabugili akabasubiza ati “ none se ko yampaye iri hema kandi yarindushaga, icyatuma mwima icyo ashaka ni iki?” ati “ muragira ngo nitwe umuhemu ntabikwiye?” Baranga baramubuza cyane! Bati “ urebe ibindi umuha, kandi umutumeho ko uzazimwoherereza bicire aho wenda mureke kubana, ariko sigaho kohereza inyambo mu mahanga kirazira!”
Rwabugili abuze uko agira, asezerera intumwa za Ntare, arazituma ati “mumubwireko nzazimwoherereza”. Intumwa zisubira iwabo, zigeze yo zibwira Ntare ziti “ihbere Rwabugili yaragushutse, twagezeyo adufata neza, atumira n’inyambo, hanyuma nituzi icyabiciyemo, yisubiraho aradusezerera aratubwira ngo azaba azigushakira azikoherereze”. Ntare ngo abyumve yishima mu mutwe ararakara cyane, guhera ubwo yanga Rwabugili. Ubumwe bwa Rwabugili na Ntare bupfa butyo, umubano bari bafitanye urangira ubwo. Ariko Ntare yigira inama yo gutera Rwabugili. Atanga inka nyinshi, agura imbunda nyinshi. Atora abasore b’Abanyankole n’Abaganda bishakiraha kuzakura iminyago mu Rwanda, abohereza mu Buganda bajya kwiga imbunda n’indi myitozo y’intambara.
Byose barabyiga barabimenya ndetse kuko imbunda zari nyinshi, bazikwiza mu ngabo zitwaga Imigogo, zatwarwaga n’Igumira rya Rusagara bitaga Ruhwabwoba ( bivuga Rutagira ubwoba). Izo ngabo z’abasore zimenyereye umwitozo w’imirasano ya kizungu azita Inyana. Umutware wazo yari Rwirangira umukwe wa Ntare. Izo ngabo zitoje ku buryo buhagije, kandi zari nyinshi. Bamaze kwishima ubuhanga babwira Ntare bati “ngwino tujye kukwereka uko tuzagira Rwabugili n’ingabo ze!” Bamujyana mu imashiro, bashinga intego baramasha. Ntare yitegereza uburyo bazi kuboneza arabishima. Barangije kumasha abajyana iwe abaha inzoga, mu gihe bakiyinywa arabaza ati “ uwabatuma ikintu mu Rwanda mwakimuzanira?”. Igumire umutware w’Imigogo aramusubiza ari “ n’aho wanyohereza ndi kumwe n’Imigogo ari nta zindi ngabo tujyanye nta cyatuma ntakuzanira icyo waba untumye, icyo ari cyo cyose, kandi ntinakikuzanira uzanyege unyambike inkindi yo mu nyabwoba”.
Arahaguruka Rwirangira umukwe wa Ntare watwaraag Inyana abwira Ntare ati “na njye ndagusabako uzanyohereza I Rwanda njyenyine nusahako nkuzanira na Rwabugili nzamukuzanira mba nkuroga, kereka niyihisha simubone” Arakomeza ati “ninanirwa kuzana icyo uzaba untumye mu Rwanda uzanyege umuegni wanshyingiye unyambike uruhu rw’ihene!” Ati “kandi ndakubwira icyo nawe wiboneye, Inyana ni abasore b’interahamwe, kandi b’abanyambaraga cyane : wiboneye uburyo bazi kumasha, uwabahagarara imbere ni inde?” Imihigo imaze gukomera, Ntare abatekerereza uko Rwabugili yamuhemukiye akamwima Inyambo, kandi yari yaramwemereyeko azazimuha ati “kandi naramwoherereje ihema atarigeze aritunga, none niba muri abagabo bazi kurwana ishyaka, muzatere Rwabugili, mumunyage inyamo muzinzanire nzitunge ntazimushimye”.
Ntare amaze kunyurwa n’ingabo ze, yiyemeza gutera Rwabugili. Ingabo ze zikomeza kumusembura. Ariko hakaba umugabo witwaga Kinyamakara cya Ndenzi (Rwandenzi) w’umunana nka Nturo ya Nyilimigabo. Yari yaravuye mu Rwanda acikira mu Nkole asanga Ntare aramwakira, na we amubera umuyoboke w’inkoramutima. Mu gihe yumvaga imihigo y’abanyakole bahigiraga gutera u Rwanda, kandi amaze kubonako Ntare yamaramaje kubera ko yizeye ubutwari bw’ingabo ze, Kinyamakara arababara cyane. Ariko ntiyari ababajwe n’uko u Rwanda rugiye guterwa, ahubwo yari ababajwe n’uko Ntare agiye kwikorera ishyano, kandi rero Kinyamakara yaramukundaga cyane! Ntiyifuzaha ikintu cyamuhungubanya. Ni cyo cyatumye agerageza kumubuza ngo areke gutera Rwabugili.
Akabwira Ntare ati “kugira ngo utere u Rwanda mbyemere nk’uko aba bantu bawe babyiyemeje naba ntagukunda!” Arakomeza ati “navuye mu Rwanda ncitse Rwabugili ndaza ndagusanga urampaka urankiza nta cyo mbuze, none rero sinabona igikwiye kukwica ngo nkiguhishe” Ati “ndaguhannye sigaho gutera Rwabugili, bitazakugwa nabi nkababara!” Ati “wikwishinga izi mbunda, kuri Rwabugili ni ubusa”.
Ati “u Rwanda ntiruterwa ahubwo nirwo rutera!” Amuha urughero rwo kumuhebyako ari nta byo ashoboye ati “Rwabugili akoherereke Kabare umutware w’Uruyange n’Ababasha yakunesha, akoherereje Bisangwa umutware w’Ingangurarugo n’Inshozamihigo, ingabo zabyirukanye nawe, yakunesha aguteje ingabo zitwa Abashakamba zitwarwa n’umuhungu we Rutalindwa akazitwarirwa na Rutishereka abo bonyine bakunesha”. Ati “nuramuka wihamagariye Rwabugili akakwitaba, azazana n’imitwe yindi ntiriwe mvuga!” Ati “kandi bizakubera bibi, wowe n’izo ngabo zawe zikwirariraho!”.
Ntare n’ingabo ze banga inama ya Kinyamakara ahubwo ingabo ziramuseka cyane! Bakamubaza bati “ingabo za Rwabugili zifite intwaro ki?” ati “ ni amacumu , ingabo, inkota, imiheto n’imyambi”. Abatware bagaseka cyane! Bakamubaza bati “niko se Kinyamakara, urugamba rw’amacumu n’imyambi rushobora rute guhangana n’urugamba rw’imbunda? Mbese ntujya ugera mu imashiro ryacu ngo urebe ibyo dukora?” Kinyamakara akababwira ati “ birya byose mwiratana ni ubusa kuri Rwabugili”. Mbese rwose Kinyamakara akora uko ashoboye kose ababuza gutera u Rwanda, ari uko aruziko bizatera Ntare amakuba mabi, ariko abatware b’imitwe y’ingabo bemeza Ntare gutera. Kandi baramwizeza bati “ntushidikanya, ahubwo wizereko ufite ingabo zitahangarwa woye kwishinga Kinyamakara wakuwe umutima na Rwabugili”. Ntare yemera gutera Rwabugili.
Ntare abonye ingaboze zimuhimbaye, asuzugura umuhanano wa Kinyamakara arazigaba zitera u Rwanda. Kinyamakara yongera kuvuga ati “nabahannye mwananiye ariko ndasabako muhungisha inka n’abagore n’abana, maze mugatabara da! Umvako mwizeye ayo mabunda yanyu! Maze musige inka nkeya z’injyishywa”. Ibyo na byo barabimwangira. Nuko Kinyamakara araneshwa, ingabo ziratabara. Baza muri Nkole yose imihigo ari yose. Igumira na Rwirangira bahiganwa gutanguranwa umusango. Bageze mu Mutara wa Rutaraka batangira intambara, barica baranyaga, batwika urugo rwa Rwabugili rw’I Rutaraka.
Urwo rugo rwarimo Bikotwa n’umugore witwaga Nyirambibi muka Mpore. Batwika n’andi mago y’abaturage bahari, mbese barabidobya. Banyaga uwo mugore Nyirambibi wari kwa Rwabugili. Ariko ntibabonye inyambo Ntare yari yabatumye, kuko basanze zarimutse aho Ntare yari yarazisanze mu gihe yazisabaga Rwabugili. Zarabwirijwe ahandi. Ariko banyaze izindi nka nziza cyane, n’ubwo zitari inyambo bwose, zizihiye ijisho, ndetse zarimo inka y’inyamibwa iziruta ubwiza kandi yabira neza cyane! Iyo minyago yose barayirongora bashyira shebuja Ntare.
Impuruza isanga Rwabugili I Nyamirunde mu Kinyaga. Ubwo yari avuye I Nyakarengo mu rugo rwe rwo ku Ijwi, amaze gusezera ingabo ze n’abatware bazo. Kuko bari bamaze iminsi mu ntambara I Bunyabungo. Nuko impuruza ivuye mu Mutara wa Rutaraka ibwira Rwabugili ko Ntare yamuteye. Ati “inka zaranyazwe abantu barapfuye!” Urugo rwawe rwa Rutaraka rwarahiye. Rwabugili ngo abyumve arasara arasizora, abura amahoro, atuma ku batware be ati “ nimuhitane n’ingabo zanyu mudatinze tuzahurire I Gatsibo”. Ubwo ateye Ntare nta kundi.
Ingabo za Ntare zamaze kwica no gutwika, zishorera iminyago zivanye mu Rwanda. Ntare ayibonye aranezerwa cyane. Bamwereka ya nka yazirutaga ubwiza no kwabira neza, bamwereka n’uwo mugore bakuye mu rugo rwa Rwabugili rwa Rutaraka. Yari umugore muto w’ikibengukiro. Ntare aramushima ndetse abivugaho n’ijambo risuzuguye Rwabugili. Ati” bakagize ngo Rwabugili ni umugabo! Yabaye umugabo bamunyaga inka isa itya n’umugore usa atya, ntabikurikire akabireka bikanyagwa?” Ybivugaga atyo kugira ngo yumvishe Kinyamakara ko ingabo ze zirushije iza Rwabugili ubutwari. Aramubwira ati “uretseko Rwabugili yagukuye umutima ukiri mu Rwanda rwe, naho ubundi ku bwanjye ndabona ari nta mugabo umurimo, umugabo ni jyewe kuko munyaze umugore, nkaba munyaze n’inka zirimo inyamibwa!”.
Nyirambibi asubiza Ntare yogeza Rwabugili. Ati “ Ntare ndagusaba kugusubiza kuri ayo magambo uvuze, uvuzeko ndi umugore wa Rwabugili ariko si ko biri, yewe sindi n’umugore w’umutware wa Rwabugili, ahubwo umugabo wanjye ni uwo muri rubanda; n’iriya nka Rwabugili ntajya ayimukirirwa, ahubwo amurikirirwa inyambo, naho iriya nka yari itunzwe n’umuntu wo muri rubanda rugufi!” Ati “izi nka zose z’iminyago, ni izo muri rubanda rugufi, nta n’imwe muri zo imurikirwa Rwabugili”. Ati “ ariko rero ibyo aribyo byose wateye izo watase usanga Rwabugili adaheruka mu ngo ze zo mu Mutara ni cyo cyatumye ushobora gukora ibi, maze rero niba uri umugabo, ukaba warabigize ubitekereje, komera urwane na Rwabugili”
Koko rero Nyirambibi asa n’wavuganye na Rwavugili, kuko umwami yamaze kubona impuruza iturutse I Mutara, amaze no gutuma ku batware be bose, cyane cyane abafite imitwey’ingabo, aherako ahaguruka atazaririye, ava I Nyamirunde ataha I Rubengera. Ahavuye ataha mu Cyingogo, ahitwa mu Ngororero, avuye mu Ngororero, ataha mu Bumbogo bwa Mbilima na Munanira ( komini Musasa). Bukeye ataha iwe I Nyarubuye rwa Kigali. Ahageze abwira Ndongozi wamutwariraga urugo rwa Kigali, akaba n’umutware w’Icyanya, ati “ndashaka guhiga!” Ndongozi ararika abahigi bitwaga Ababasha n’Abavunangoma n’abandi bitwaga Abatimbo. Mu gitondo amahembe aravuga

Koko rero Nyirambibi asa n’wavuganye na Rwavugili, kuko umwami yamaze kubona impuruza iturutse I Mutara, amaze no gutuma ku batware be bose, cyane cyane abafite imitwey’ingabo, aherako ahaguruka atazaririye, ava I Nyamirunde ataha I Rubengera. Ahavuye ataha mu Cyingogo, ahitwa mu Ngororero, avuye mu Ngororero, ataha mu Bumbogo bwa Mbilima na Munanira ( komini Musasa). Bukeye ataha iwe I Nyarubuye rwa Kigali. Ahageze abwira Ndongozi wamutwariraga urugo rwa Kigali, akaba n’umutware w’Icyanya, ati “ndashaka guhiga!” Ndongozi ararika abahigi bitwaga Ababasha n’Abavunangoma n’abandi bitwaga Abatimbo. Mu gitondo amahembe aravuga.