Umwe mu misi itazibagirana mu mateka y’abakunzi b’umuziki n’abakunzi b’umuririmbyi Olivier Ngoma ni Kuwa 7 Kamena . Uyu muririmbyi ukomoka mugihugu cya Gabon wapfuye afite imyaka 51 azize impyiko. ni umwe mubashinze Afro-zouk.
Olivier N’Goma yavukiye i Mayumba aha ni mu majyepfo ya Gabon muri Werurwe 1959, ubwo itsinda Kassav iri ryavumbuye zouk ryakandagiraga muri Afurika bwa mbere. Iri tsinda ryabaye igice kinini cy’ubuzima bwe , ryamufashije kuzamura impano ye isanzuye.
Oliver N’Goma ni umwe mubantu bakurikirwaga nyuma ya Televiziyo y’igihug cya Gabo . Olivier mumyaka y’1988 yagiye mumahugurwa yabereye iParis ,aho yahuriye na Ismael LO , na Pepe Kalle.
Mu 1990, Oliver N’Goma yasohoye “Bande”, yatumye haba impinduka mubuzima bw’abanyAfurika . kuva iki gihe uyu mugabo yatangiye kujya yumvikana kumaradiyo hirya no hino haba muri Afurika , ndetse no mu mijyi ikomeye yo mubufaransa, kandi akajya agaragara kuri za Televizio zitandukanye, aririmba mururimi rwe kavukire , Lumbu. Yamamaye cyane mundirimbo yaririmbaga avuga ati” bana mukunde ishuri, kandi mwubahe ababyeyi.”
Nyuma ya “Bandé” ye yambere Oliver N’Goma yaje gushyira hanze izindi alubumu 3 arizo “Adia” (1995), “Seva” (2001) na “Saga” (2006). Kugeza iki gihe yari umukozi wa Terevisiyo y’igihugu. Mugihe uyu mugabo yari ari kwitegura gusubira muri studiyo muri 2010 kusora indi Alubumu shya yari yise YOO! Olivier N’Goma yapfuye muri uwo mwaka atarasoza umugambi we.
Kuwa 07 Kamena 2010 nibwo humvikanye inkuru y’icamugongo ivuga ko Olivier N’goma yatabarutse ari mubitaro bya Libre ville, aho yazize indwara y’ipyiko.
Umuhoza Yves