Nyabyinshi waje kwitwa Nyabingi kubera ururimi rw’ikiswahiri ubwo yari kwa Nyirasenge muri Tanzaniya ahitwa iKaragwe,yapfuye ari isugi.
Igitabo cyitwa “Ibitekerezo bivugwa ku Byerekeye Nyabingi” cyanditswe na Musenyeri Michel Ntamakero havugwa bimwe mubyakorerwaga Nyabingi kugira ngo ibarinde muri byo harimo kuyitura ibitambo.
Avugamo ukuntu Umwami Yuhi Mazimpaka yakundaga kurota inzozi zivuga ukuntu ako karere kari kuzatwarwa ndetse kakigarurirwa n’Abazungu bari guha abahatuye ibintu byo kubareshya hakubiyemo n’amashapule.
Aba kera bavuga ko aho hantu ari naho Yuhi II Gahima, se wa Ndahiro Cyamatare yatuye. Inzozi za Mazimpaka zaje gusohora, nk’uko byanditswe muri icyo gitabo, guhera ubwo Abadage ndetse n’Ababiligi bagerereye mu Rwanda 1900-1962,bagakoresha amayeli yose kugira ngo bakwirakwize umuco wabo wa Ruzungu na Gikirisitu mu Banyarwanda.
Umwami Yuhi Gahima yabyaye abana benshi ariko babiri aribo Ndahiro Cyamatare na Mushiki we Nyabunyana nibo bakomeje kuba ibirangirire kubera ibikorwa byabo nk’uko bivugwa nuri icyo gitabo, bagize mu kwamamaza Nyabingi.
Gusa ariko hagati aho Cyamatare yari afite umubano mwiza na Ruhinda umwami w ‘i Karagwe k’Abahinda muri Tanzania y’ubu.Uwo mubano waje gutuma Cyamatare ahitamo gutaha iwe i Rwanda nyuma y’igihe yari amaze ahunze mwene se Juru bapfa ingoma ya cyami.
Amaze kugera i Rwanda yatangiye kwiga ukuntu azimika umuhungu we Ndoli.Mbere yari yaragiriwe inama na Ruhinda rw’i Karagwe ko yakohereza umukobwa we i Karagwe.Cyamatare abikojeje umukobwa we Nyabyinshi ( nyuma waje kwitwa Nyabingi)arabigarama(arabyanga).
Gusa avuga ko azabyemera ari uko ajyanye na Musaza we Murali ndetse n’umuja w’inkoramutima ya Nyina witwaga Nyanka(Paji8).Bagenda baherekejwe n’umugaragu w’Umwami Cyamatare witwaga Kavuna (waturutseho wa mugani ngo ‘Yarushye uwa Kavuna).
Bagezeyo Kavuna abwira Ruhinda Se w’Abahinda b’i Karagwe ko Cyamatare amushyingiye umukobwa we Nyabyinshi amushimira ibyiza n’ukuntu yamucumbikiye mu gihe yarabikeneye.
Ruhinda yishimira icyo kimenyetso gishya cy’ubushuti Cyamatare amweretse.Ruhinda agize ngo nijoro aregera Nyabyinshi undi amutera utwatsi,bukeye Nyabyinshi abonye bikomeye ahungira kwa Nyabunyana ,Umukazana w’Umwami.
Ingoma ya Ruganzu nayo bivugwa ko yahuye n’ibibazo kuko ngo mwene Se witwaga Rwaka yamunyaze ingoma bityo Ruganzu ahungana ingoma ngabe, Karinga ,aherekejwe n’abagaragu be b’inkoramutima ari bo Mutimurwanyagahinda, Nyantabana n’umutwa ( nk’uko bitwaga icyo gihe)Rutagishwa n’imbwa ye Ntwarubugabo, ahungira i Karagwe.
Bivugwa ko kubera guhungana iyo ngoma y’ingabe byateje u Rwanda ibyago byinshi ku buryo imvura yabuze,imigezi igakama ndetse n’abagore ntibabyare.Kavuna rero aza koherezwa na Rwaka ngo yinginge Ndoli atahe ariko Ndoli abanza gusaba ko yahabwa icumu rye na Kalinga .
Amaze kubibona ashimira Umwami w’i Karagwe agaruka i Rwanda. Mbere y’uko agenda Mushiki we Nyabyinshi amurahiza iyi ndahiro:
Ati: Uri musaza wanjye none usubiye i Rwanda kwima ingoma, none ndagusaba Ndorwa ho itetero ry’Abakobwa.Kandi undahirire ko wowe n’abandi bami b’u Rwanda mutazigera mutera Ndorwa guhera ubu! (Paji 11).Ndoli ati “Mba ndoga Kalinga sinzigera ntera i Ndorwa ndetse n’Abami bazansimbura nta n’umwe uzayitera”
Nyabyinshi amaze kumva ko isezerano ryemejwe afata umuja we Nyiramukiga batahana n’Umwami.Mu gihe umwami agihaguruka ngo atahe arabukwa Kavuna.
Yibutse ko Kavuna yumvise ibyo yaganiriye na Mushiki we kubera amatsiko n’ikinyabupfura gike ,uburakari buramurenga bituma avuma Kavuna ,Kavuna ahera hanze y’u Rwanda ,agwa ishyanga kandi yari yararushye ahungisha ndetse agarura umwana w’Umwami,aba arushye nyine uwa Kavuna,nk’uko umugani ubivuga.
Mu gihe bageraga i Kagarama, Ruganzu yatandukanye na Mushiki we. Mushiki we asigara i Kagarama mu Ndorwa. Amaze gutura aratunganirwa ,aba igihangange ategura imihango yo gusengwa no kubahwa bihambaye.
Amaze kumenyekana yubakisha amazu,agabira abatware ,aba Ikirangirire abantu batangira kumugana abandi ndetse baranamusenga.Aho i Kagarama niho yamenyeye gutunganya imihango ye twagereranya n’iy’idini ry’iki gihe.
Kubera ko yayobotswe n’abantu b’ibitsina byombi,yubakishije Amacumi abiri ebyiri,rimwe ry’Abahungu n’irindi ry’Abakobwa kandi buri rimwe rikagira amategeko yihariye kandi asobanutse arigenga ku buryo utarayakurikizaga yacibwaga nk’uko cya gitabo kibivuga kuri Paji ya 15.
Kubera uko kubana bameze nka basaza na bashiki, ntabwo umuhungu yashoboraga kurongora umukobwa ‘bavukana’ aho kwa Nyabingi.Ahubwo Nyabingi niwe wagombaga kugenera umuhungu witwaye neza umukobwa ashaka.
Umuhungu yagombaga gukurikiza umuco wo kwa Nyabingi atitaye ku ku kuntu ababyeyi be n’umuryango we babibona.Umwanditsi witwa Kalibwami Yusitini avuga ko iyo mihango yo kwizihiza Nyabingi yakozwe cyane cyane mu gace k’Amajyaruguru y’u Rwanda ndetse n’Amajyaruruguru agana i Burengerazuba(ariko bitandukanye n’iby’ubu).Icyo gitabo cyitwa Le Catholicisme et La Societé Rwandaise,1900-1963,paji 102).
Mu mihango yaherekezaga kwizihiza Nyabingi harimo byinshi nko kwica no gutamba ihene y’impfizi y’umushishe,kumuha inzoga y’ubuki.
Uwashakaga kurindwa na Nyabingi,yamuturaga ikimasa cy’umushishe, byose bigakorwa hifashishijwe ibikoresho by’ubugeni bya kinyarwanda bya kera nk’uko bigaragara mu gitabo cya Padiri Silivesitiri Ndekezi cyitwa Les Métiers Traditionels du Rwanda.
Ndacyayisenga Jerome