Amwe mu mataliki akomeye atazibagirana muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,kugeza ubu akaba ariyo ifite abakristu benshi mu Rwanda
Kiliziya Gatolika ni imwe mu madini afite abayoboke benshi mu Rwanda , muri iyi nkuru turabagezaho amwe mu matariki atazibagirana kuva abapadiri bera bakandagije ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda ku italiki ya 24 gashyantare 1878.
Tugiye kurebera hamwe amataliki yaranze amateka akomeye ya kiliziya gatorika kuva abamisiyoneri bagera mu gihugu cyacu cyemeraga Imana, nk’iyirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Nubwo italiki itazwi mu mwaka w’i 1894 : Hashinzwe (…)
Kiliziya Gatolika ni imwe mu madini afite abayoboke benshi mu Rwanda ; muri iyi nkuru tuzabagezaho mu bice bitandukanye, tuzababwira amwe mu matariki atazibagirana kuva abapadiri bera bakandagije ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda ku italiki ya 24 gashyantare 1878.
Tugiye kurebera hamwe amataliki yaranze amateka akomeye ya kiliziya gatorika kuva abamisiyoneri bagera mu gihugu cyacu cyemeraga Imana, nk’iyirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Mgr HIRTH, na ba padiri BRARD bitaga Terebura, Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, i Bwami hamwe n’Umwami Yuhi Musinga
Nubwo italiki itazwi mu mwaka w’i 1894 : Hashinzwe vicariyati ya Nyanza itandukanijwe na Victoria-Nyanza. Icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri kiliziya gatorika gishingwa Musenyeri LIVINHAC kugeza asimbuwe na Musenyeri HIRTH mu 1899.
Ku italiki ya 12 Ugushyingo 1897: Ku bubasha nk’irahe ku gihugu cy’u Rwanda Musenyeri HIRTH, yageze mu gace ka Katoke (Tanzanie) ategurwa kuza mu Rwanda.
Ku italiki ya 15 Nzeli 1899 : Hamwe nabo bari kumwe Musenyeri HIRTH bafashe inzira bayoboza mu Rwanda bava iyo muri Kamoga (Bukumbi / Tanzanie.
Ku italiki ya 2 Gashyantare 1900 : Mgr HIRTH, naba padiri BRARD, Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, bageze i bwami kwiyereka Umwami Yuhi MUSINGA.
Ku italiki ya 8 Gashyantare 1900 : Hashinzwe Misiyoni ya mbere i SAVE.
Ku italiki ya 1 Mutarama 1902 : Hashinzwe Misiyoni ya ZAZA
Ku italiki ya 4 Mata1902 : Hashinzwe Misiyoni ya Nyundo
Ku italiki ya 20 Ugushyingo 1903: Hashinzwe Misiyoni ya Rwaza
Ku italiki ya 20 Ukuboza 1903 : Hashinzwe Misiyoni ya Mibirizi
Mu mwaka 1906: hashingwa misiyonia ya Kabgayi
Mu mwaka 1903 : Habatijwe abakiristu 49 i Save
Mu mwaka 1909: Hasohotse igitabo cya mbere cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda
Mu mwaka 1910: Hageze ababikira ba mbere (Sœurs Blanches).
Ababikira ba mbere (Sœurs Blanches).
Mu mwaka 1910 : Aba seminari ba mbere b’abanyarwanda binjiye mu iseminari nto ya Rubia (Ihangiro/Tanzanie) nyuma bakomereza i Kagondo/Tanzanie.
Ku italiki ya 12 ukuboza 1912, démembrement du Victoria-Nyanza Méridional
Mu mwaka 1913 : Nibwo abaseminarib’Abanyarwanda bigaga i Rubia bagarutse i Kabgayi bamara umwaka umwe i Kansi (Nyaruhengeri-Butare). Aha hanashingiwe umuryango w’ababikira b’ABENEBIKIRA na Musenyeri Joseph HIRTH.
Muri Nyakanga 1917 : Umwami Yuhi V MUSINGA yemeye ko kiliziya ikora ibikorwa byayo mu Rwanda nk’idini.
Ku italiki ya 7 Ukwakira 1917 : Habaye itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, ku bapadiri 2 b’Abanyarwanda aribo Padiri Balthazar GAFUKU w’i Zaza na Donat REBERAHO w’i Save.
Mu mwaka 1919 : Bwa mbere mu mateka yabo Padiri Balthazar GAFUKU na Donat REBERAHO batangiye gukora ubutumwa bwabo bafatanjije na Furere Oswald w’umuyozefiti.
Mu mwaka 1925 : Hizihijwe yubile y’imyaka 25 Kiliziya igeze mu rwanda
Ku italiki ya 25 werurwe 1919 : Umwenebenebikira wa mbere w’Umunyarwanda yinjiye muri uyu muryango na Sœur YOHANA
Ku italiki ya Mata 1922 : Papa Piyo wa XI yahaye ubuyobozi bwa vikariyati y’u Rwanda Léon CLASSE.
Mu mwaka 1928 : Abafurere b’urukundo bageze mu gihugu banashinga ibikorwa byibandaga ku burezi nka Groupe sclaire Officiel de Butare y’ubu
Ku italiki ya 1 Nzeli 1933 : Hashinzwe ikinyamakuru cya kiliziya « IKINYAMATEKA » cyaje kwitwa KINYAMATEKA. Kikaba ari nacyo cya mbere cyahayeho mu Rwanda mu byandika
Mu mwaka 1936 : Iseminaryi Nkuru y’i Kabgayi yimuriwe i Nyakibanda.
Ku italiki ya 19 Werurwe 1943 : Musenyeri Laurent DEPRIMOZ, wari wungirije Musenyeri CLASSE yamusimbuye ku buyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda.
Ku italiki ya 17 Ukwakira 1943 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yarabatijwe nyuma y’imyaka igera kuri 14 yigishwa amahame y’idini akareka Imana y’iwabo agakurikira Kiristu
Ku italiki ya 27 Ukwakira 1946 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yeguriye u Rwanda Kristu Umwami muri Kiliziya yamwitiriwe
Umwami Rudahigwa n’uwari umubyeyi we wa batisimu Pierre Ryckmans,guverineri w’u Rwanda.
Musenyeri Hiriti washinze Kiliziya Gatolika y’uRwanda ni muntu ki?
yavukiye i Spechbach-le-Bas mu Majyaruguru y’u Bufaransa ku wa 26 Werurwe 1854. Yasoje urugendo rw’ubuzima bwe ku wa 06 Mutarama 1931 aguye i Kabgayi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu wihaye Imana wari ufite ubwenegihugu bubiri; ubw’u Budage n’ubw’u Bufaransa, akomoka kuri Jean Hirth wari umwarimu ndetse na Catherine Sauner, akaba yari azi kuvuga Igifaransa n’Ikidage adategwa.
Mwizerwa Ally