Abaturage bo mu Kiryi na Rwaza barenga 1000 baba barishwe n’Abapadiri bera bafatanyije n’ingabo z’Aba koloni bashinjwa kwigomeka,ese Kiliziya izatanga indishyi?.
Mu gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2019,ndetse kigahabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri,gisobanura neza ubwicanyi Abapadiri bera bakoreye abaturage ba Kiryi ubu nu mu Kagari ka Kigombe,Umudugudu n’ahitwa Kabushinge ho mu Murenge wa Remera.
Invo n’invano y’ubwicanyi bwakozwe n’Abihayimana n’ubutaka bwambuwe abaturage
Ahagana mu mwaka wa 1903 Rwaza n’imisozi iyikikije yari ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abasinga n’Abagesera,Abapadiri bera bari bayobowe na Padiri Leon Karase bahirukanye abaturage barahigarurira batangira kuhubaka ibikorwa bya Misiyoni.
Kuwa 19 Nyakanga 1904,nibwo abaturage bakoreraga abamisiyoneri bagiye gutema ibiti mu ishyamba,bahura n’abaturage bari hamwe n’abatware gakondo batangira gushotorana,baratukana imirwano iheraho,abaturage bakoreraga aba Padiri bambuwe ibikoresho ndetse baranakubitwa.
Kuwa 20 Nyakanga 1904 Padiri Felix Dufays atabarana n’abantu be bane n’imbunda ica abaturage benshi batuye Rwaza no mu misozi ihakikije,batwikira abaturage amazu benshi barahunga.
Ntibyaciriye aho Padiri Felix Dufays yahawe ubufasha na Misiyoni ya Nyundo haza Padiri Loupias Rugigana na Padiri Bariteremi baje bitwaje imbunda16,n’abasilikare 200 bafite intwaro gakondo,bayoboye inama bise(Conseil de guerre)cyangwa inama y’intambara basaba,iki gikorwa guhabwa umugisha na Musenyeri Hirth.
Hagabwe ibitero 5 kuva kuwa 3 Kanama kugeza kuwa 04 Kanama 1904,hapfuye abaturage bo muri ako gace batabashije kubarwa kubera ubwinshi,nkuko tubisanga mu gitabo cyitwa cyasohowe na Diyoseze ya Ruhengeri,cyitwa: Bimwe mu byaranze Paruwasi ya Rwaza,ndetse n’igitabo cyanditswe na Mbonimana Gamariel cyitwa instaulation d’un royaume Chretien au Rwanda.
Ubwo itsinda ry’abarwanyi bari bayobowe na Padiri Bartheremy ryasubiraga ku Nyundo,ryaje gusakirana n’abandi baturage bo mu Kiryi,bari bayobowe na Rukara rwa Ngoroye,uyu Rukara yashakaga kugirana imishikirano na Padiri Bartheremy ngo amusabe kubasubiza inka yari yasahuye iRwaza,ariko Padiri arabyanga ubwo Rukara yashakaga kurwana Padiri amunyuzamo urusasu,imirwano ihera aho uwo munsi bivugwa ko mu Kiryi honyine haba harishwe abarenga 300.
Nyuma y’ibi bitero kuwa 19 Ukwakira 1904 Umukuru w’ingabo z’Abadage kapiteni Von Grawert yagabye ibitero simusiga ku baturage ba Kiryi na Bugarura bigamije kubihangiriza ko batagomba kongera gucokoza Abapadiri,hatemwe,intoki,imyaka irarandurwa basahura inka,hicwa abaturage barenga 500,kugeza ubwo Abapadiri bageze aho basabira imbabazi abo baturage.
Si ubu bwicanyi bwakorewe abaturage ba Rwaza na Kiryi gusa,mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho,ubwicanyi bwakorewe abaturage bo mu Gahunga,ubu ni mu Karere ka Burera,abazungu bahorera Padiri Rugigana,umuntu yakwibaza niba Ubudage burikugerageza gutanga indishyi ku Baherero bo muri Malawi bishwe aba banyarwanda bo bagombwa iki?Ese ninde uzariha n’Abakoloni ni Kiliziya?.
Mwizerwa Ally