Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 ishyaka Green Party ryakomereje kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba.
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije riyobowe na kandida perezida yijeje abaturage gusubizwa ubutaka bwa bo ndetse abasezeranya n’uruganda rutunganya amata ruzubakwa mu murenge.
Dr Frank HABINEZA yongeye gushimangira ko natorwa nta muturage uzongera gusorera ubutaka. Nta muntu ugomba gusorera ubutaka kandi yarabuhawe n’Imana.
Yonavuze ko abaturage nibabatora, gahunda bafite ari uko n’abaganga bazongererwa umushahara kuko bavuganiye abasirikare n’abarimu bigakunda.
Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko yaje kubasaba amajwi kandi ko nta bwoba bafite cyangwa ngo bagire icyo batinya kuko bafite ibigwi bakoze.
Dr Habineza yasobanuye ko hari byinshi bakoze ariko bakaba bafite ibindi byinshi bifuza gukorera abanyarwanda.
Ati” Tuzongera ingengo y’imari izongererwa muri gahunda ya mitiweli kugira ngo kuyivurizaho no kuyifatiraho imiti bijye byorohera abaturage bivuze neza.
Ati”Turifuza ko abana bazajya barya ifunguro ariko ryuzuye ririho n’inyama kugira ngo abana bakure neza, bige neza kandi batange umusaruro.
Yongeyeho ko bazashyira ibibuga by’imyidagaduro ku tugari aho bizajya bifasha abana gukora siporo.
Akomeza agira ati” tuzashyiraho gahunda inoze yo gutanga ingurane kubangiririjwe ibyabo kuko akenshi usanga umuntu abonye ingurane nyuma y’igihe kirekire ugasanga bikaba bibadindiza mu iterambere kubw’ibyo ngo nibamugirara icyizere bakamutora bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.
Nimudutora bazaha uruganda akarere ka Gicumbi gakungahaye ku mata ruzajyq ruyatunganya bidasabye ko ajyanwa Nyagatare ngo kuko ariho ruri honyine.
Yabasezeranyije ko transit center ya Rukomo iri muri aka karere ndetse kimwe n’ahandi mu gihugu zizakurwaho kuko ngo zifungqa abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kugira ngo duce gufungira abantu ubusa tuzashyiraho indishyi zakababaro, ngo impamvu nuko ibyo bigo bifunga abantu nta bimenyetso bifite kandi abo bafunzwe bagafatwa nabi.
Gahunda yo kurwanya ubushomeri ” tuzashyiraho amashuri yigisha imyuga mu mirenge tugendeye kubyo buri murenge ukeneye” Dr Habineza.
Abacuruzi namwe ntitwabibagiwe, icya mbere tuzakora tuzagabanya umusoro nyongeragaciro uve kuri 18% ugere kuri 14% ibyo bizakurura abaguzi” Dr Frank HABINEZA.
Akarere ka Gicumbi kakigaragaramo abavoma mu bishanga nk’uko Dr Frank abivuga, avuga ko natorwa abanyarwanda bazajya bavoma amazi meza bose ndetse bemerewe ibijerekani 5 bitishyurwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa 19 bizakomereza mu turere twa Musanze na Burera, mu ntara y’amajyaruguru ku wa gatanu tariki ya 12 Nyakqnga 2024.
Icyitegetse Florentine