Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green Party byakozwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Hon Nkunzimana Jean Claude yasobanuye impamvu bahisemo inyoni ya kagoma maze arasobanura ati” Impamvu twahisemo ikirango cy’inyoni ya kagoma: twarebye mu gitabo cya bibiliya aho kivuga kuri iyo nyoni inshuro zigera 30 mu bitabo bitandukanye.
Ikindi ni uko ari inyoni ireba kure kandi yihuta, kandi na twe turangwa n’ubushishozi, kwihuta mu iterambere kandi ntiducogora.
Ikindi kandi ngo ni uko iyo nyoni idasaza iyo igeze igihe cyo gusaza ijya ahantu ikiherera ikamarayo iminsi 40 maze ikiyiburura.
Dr Frank Habineza yongeye gushimangira ko natorwa we n’abafatanyabikorwa be bazatora itegeko mpuzamahanga ridakumira ubuhahirane n’imigenderanire y’ibihugu bitewe n’impamvu runaka.
Yasobanuye ko nihashirwaho amasezerano yibyo bihugu hazanashyirwaho ibihano kubatazajya bayubahiriza.
Dr Habineza Frank yavuze ko bazibanda ku badepite kugira ngo bajye bavuganira abaturage kuko abaturage ari benshi batahagararirwa n’umudepite umwe cyangwa babiri.
Yanibukije ko kwiyamamaza kwabo bitagenze neza uko bikwiriye kuko hari uturere twabatengushye nkaka Ngoma na Rurindo ndetse ko batabonye igihe gihagije kuko nibura buri karere bagombaga kugateganyiriza umunsi wako.
Rulindo bafungishije amaduka yose bategeka abantu gufunga gusa ntibyabujije abakunzi bacu kuza kandi kumva imigabo n’imigambi tubafitiye, ibyo na byo biduha icyizere.
Yakomeje avuga ko abaturage babafitemo icyizere kuko bavugako ibyo bavuga babikora kandi bigakunda.
Tuzakomeza duhatane kuko ntawabona icyo atakivunikiye ndetse bigaragara ko tuzatsinda kuko ibyo tubona biduha icyizere ijana ku ijana.
Abajijwe ibyabagenda babavuga nabi yagize ati” Twe turi ishyaka ryemewe n’amategeko rero akenshi usanga abatuvuga ari abagerageje gushinga amashyaka bikanga niyo mpamvu bagenda badusebya twe turi ishyaka rigamije kubaka kurusha ishyaka riri ku butegetsi, icyerekezo cyacu ni uko abanyarwanda babana neza bakabaho mu bwisanzure.
Agana ku musozo w’ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije ahanini kwiyamamaza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga yasabye abanyarwanda bari mu gihugu nabari hanze kumugirira icyizere bakamutora.
Ni mu gihe habura iminsi mbarwa hakaba amatora ya perezida n’abadepite azaba tariki 15, 16 Nyakanga 2024.
Icyitegetse Florentine