Nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora, bamwe mu bakandida bahataniraga ku mwanya wa perezida bagize icyo batangaza.
MPAYIMANA Philippe waje ku mwanya wa nyuma dore ko yaje ku mwanya wa gatatu afite amajwi 0,32% nyuma yamajwi y’agateganyo yagize ati” Abanyarwanda ntibarebere mu byavuye mu majwi turashoboye”.
Uyu mugabo umaze imyaka irindwi mu ruhando rwa politiki yatangarije abanyarwanda ko bakwiye gushyira umitima hamwe kubera ko ibyavuye mu matora bidasobanuye gutsindwa.
Philippe Mpayimana yagize ati” Abanyarwanda ntibarebere mu matora gusa bagire ngo nta wundi munyarwanda ushoboye uhari”.
Yanagize ati” Igihe bizaba ngombwa abanyarwanda bategereje ubuyobozi bushyashya, bashaka usimbura uburiho ntibazagire impungenge”.
Yavuze ko hari icyo abanyarwanda bashaka kandi kigenda kigaragara, kandi ko atazacika intege ahubwo azaharanira gukora icyo ashoboye cyose mu gulorera igihugu cye.
Ati” Nubwo amanota nagize ari make ariko nta mutima mubi mfite kandi ari abantoye nabatantoye ikingenzi ni uko twese turi abanyarwanda”.
Dr HABINEZA Frank yatangaje ko ibyavuye mu matora abyakiriye neza ashimira abanyarwanda kandi nishimiye insinzi y’uwegukanye umwanya wa mbere
Ati” Nishimiye insinzi ya nyakubahwa Paul KAGAME”.
KAGAME Paul niwe wegukanye insinzi aza ku mwanya wa mbere n’amajwi 99,15%, akurikirwa na DR HABINEZA Frank wagize 0,53%, nawe wakurikiwe na MPAYIMANA Philippe wagize angana na 0,32%.
ICYITEGETSE Florentine.