Kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024 ishyaka Green Party ryiyamamarije mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.
Ishyaka green Party rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye waje ahagarariye inzego za Leta yahaye ikaze Dr Frank Habineza n’ishyaka Green Party muri rusange maze abasaba guturiza mu murenge ayoboye ndetse yifuriza Dr Frank Habineza ishya n’ihirwe.
Hon Ntezimana Jean Claude akaba na kandida depite yavuze ko bataje kubeshya abanyarwanda ko ishyaka Green Party ritabeshya ko gusezerana kwaryo ari ugusohoza yongeraho ko Dr Frank Habineza izina ariryo muntu kuko ibyo yemereye abaturage yagerageje no kubikora.
Umurwanashyaka Senateri Alex yavuze ko kugaburira abana ifunguro rishyushye byahigiwe mu karere ka Rurindo ubwo biyamamazaga ubushize nyamara ubu abana bakaba bagaburirwa ku ishuri ibyo ngo bakaba babishima.
Bamwe mu baturage nabo bagize ibyo bashima kubyo ishyaka Green Party ryabagejejeho.
Umwe yatangarije Rwandatribune ko ashima cyane gahunda yo gukuraho imisoro bateganya kuzakuraho nibatorwa(Green Party), ndetse akongeraho ko ashima cyane uburyo abana basigaye bahabwa ifunguro ku mashuri, maze abajijwe uwo azatora yagize ati” Abakandida ni batatu gutora ni kugiti cyanjye”.
Undi musore we yavuze ko nkabasore bishimiye cyane kandida perezida Dr Frank Habineza ubateganyiriza gahunda yo kubakura mu bushomeri ko ngo bazatora kuri kagoma.
Kandida depite Murenzi yasobanuriye abaturage inyoni ya kagoma nk’ikirango kizayobora abatora avugako irangwa n’imbaraga zihambaye, ikaba igira ubushishozi mu byo ikora byose akavuga ko irangwa n’ibintu byinshi kandi byiza ariyo mpamvu bayifashishije, yakomeje asobanura ibyayo yifashisha Bibiliya aho ivugwa mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 40:30, akomeza asaba amajwi ababwira ko nibatora ku nyoni ya kagoma ntacyo bazababurana.
Kandida perezida Dr Frank Habineza yavuze ko yishimiye ko inzego za leta zari zihagarariye iyi gahunda uburyo babakiriye neza.
Dr Frank Habineza yavuze ko nibabagira icyizere bazateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kudwanya ingaruka ziterwa n’ibirombe.
Yagize ati” Amabuye yagaciro nitwe agomba kubanza kugirira akamaro mbere yabandi, tuzashyiraho uburyo bwo gutunganyiriza ayo mabuye aho ari kandi ibyo bizatanga akazi ku batagafite.
Yongeye gushimangira ko natorwa umunyarwanda wese azaba afite uburenganzira bwo kuvoma ibijerekani 5 by’amazi meza atishyurwa.
Yanibukije ko batanze ubuvugizi imikoreshereze ya mitiweli ikavugururwa kandi ko muri gahunda bafitiye abanyarwanda ari uko ubwo bwishingizi buzajya bunagurirwaho imiti muri farumasi.
Dr Frank Habineza yavuze kandi ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubukungu ariyo mpamvu mu rwego rwo kurwanya ubushomeri bafite gahunda yo gushyira muri buri murenge uruganda rukorerwamo ibigaragara muri uwo murenge.
Yavuze kandi ko icyo bazakora mbere na mbere ari ukugabanya imisoro nyongeragaciro kuko ngo iyo misoro ituma abaturage badahaha uko bikwiriye bitewe niyo misoro.
Yasoje asaba abaturage kuzamugirira icyizere bakamutora kuko ibyo byose bizakunda ari uko batoye kuri kagoma.
Amatora ku mwanya wa perezida n’abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Icyitegetse Florentine