Abantu beshi bakomeje kwibaza ibibazo ku matora yo muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, bibaza niba amatora azaba cyagwa atazaba. Maze kumva ibyiyumviro by’abantu beshi batandukanye nakoze ubusesenguzi nk’umunyamakuru.
Muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo amatora ashobora kutaba kubera impamvu zimwe na zimwe zibigaragaza:
Perezida Tshisekedi yahisemo kwitabira inama ya Cop 28 izabera DUBAI guhera kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ikazarangira ku wa 12 Ukuboza 2023,bivugako perezida Tshisekedi ashobora kuba abizi neza ko amatora atazaba kuko iyo azaguha amatora agaciro yari gutuma undi umuhagararira munama ya Cop 28 aho guhagarika ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ni mugihe kandi bivugwa ko muri RDC nta mihanda ihaba, ko iyo amatora agiye kuba MONUSCO yitanga ikavana ibikoresho i Kinshasa ibijyana muntara zose zigihugu ahaba hari site yamatora. Kugeza ubu Tshisekedi yirukanye MONUSCO ku butaka bwa RDC ubu ikaba yitegura gutaha, izo zikaba arimpampu zatuma amatora ataba.
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko nta mashini n’imwe izifashishwa muri biro by’amatora iragera muri RDC, ibyo nabyo ni ibigaragaza ko ahari amatora atazaba, n’ubundi bivuze ko ziramutse zibonetse bitewe n’ikibazo cy’imihanda mibi yo muri RDC hataboneka ababigeza ku masite ya matora.
Bitewe n’iterabwoba ryakorewe indorerezi, byatumye abahagarariye ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ( EU) bahitamo gufata icyemezo cyo kwikura mu butumwa bwari bwabazanye, bararebye basanga abayobozi ba RDC bari guhimba amayeri aho gutegura amatora ,kandi hakaba hari n’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com