Perezida ushoje Manda wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutangariza muri Maison Blanche ko yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika. Ibi yabyemeje mugihe kubarura amajwi bigikomeje muri iki gihugu cy’Igihangange ku Isi.
Hashize iminsi ibiri abitangaje aho yagize Ati “Twamaze gutsinda aya matora, mubyukuri twarayatsinze”
Uku gutangaza ko yatsinze amatora bisa n’ibyatangajwe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Guinea Bwana Cellou Dalein Diallo nawe wabitangaje tariki 19 Ukwakira, 2020 ubwo ibarura ry’amajwi ryari rikomeje ariko bikaza kurangira amatora atsinzwe na Perezida wari ushoje Manda ye Bwana Alpha Conde wegukanye intsinzi yo kuyobora Guinea kuri Manda ye ya Gatatu.
Muri Congo Kinshasa mu matora yo muri 2011 utavuga rumwe n’ubutegetsi Bwana Etienne Tshisekedi nawe yatangaje ko yatsinze amatora yari ahanganyemo na Perezida Joseph Kabila mugihe komisiyo ishinzwe amatora yo yavugaga ko atariko bimeze.
Umuntu yavuga ko Abakandida batangaza ko batsinze amatora mbere y’uko amajwi atangazwa muri Afrika baba bari ku ruhande rutavuga rumwe na Leta.
Ku ruhande rwa Donald Trump, biratangaje kuko ubusanzwe aba Perezida bashoje Manda muri Afrika ntibajya batsindwa amatora na gato kuko buri gihe barayatsinda.
Umuntu kandi ntiyabura kwibuka ibyabaye ku wahoze ari Perezida wa Gambia Bwana Yaya Jammeh igihe yari ku butegetsi, yahisemo gushaka intsinzi kuwo bari bahanganye Bwana Adama Barrow.
Uduhugu duto (uciriritse)
Mu mwaka wa 2018, ubwo Donald Trump yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku kibazo cy’Abimukira yumvikanye yibasira ibihugu bya Afrika aho yabyitaga “Uduhugu duto.”
Africa yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye by’Ubukungu, Politiki n’imibereho myiza y’Abaturage.
Ku bijyanye na Politiki umuntu yavuga ko amatora ari kimwe mu bintu biba bihangayikishije abantu, kuko buri gihe birangira biteje imidugararo bitewe n’ibiba byavuye mu matora aho baba bavuga ko habayemo kwiba amajwi.
Kwiba amajwi mu matora ni kimwe mu bigarukwaho buri gihe mu matora yo muri Afrika.
Kuri ubu igiteye inkeke cyane ni ukubona Donald Trump avuga akanatangaza ko ariwe Perezida, bikaba bizamura impungenge mu baturage ndetse bakikanga imidugararo nkuko bitangazwa na bamwe mu babikurikiranira hafi.
Kuri ubu haribazwa niba Perezida wa 45 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika niba atagiye guhindura igihugu cye “Agahugu gato” ikintu azahuriraho na bamwe mu banya Politiki bo muri Afrika.
Kuri ubu Joe Biden niwe wamaze gufata intera mu kugira amahirwe ku majwi 264 kuri 214 ya Donald Trump. Aracyakeneye gusa amajwi 6 kugira ngo atangazwe ko yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika.
Dukuze Dorcas