Kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024 hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda habaye amatora ku mwanya wa perezida wa Repubulika n’abadepite.
Mu gihe hari hashize iminsi igera kuri 20 abakandida perezida ndetse n’abakandida depite bahatanira kuyobora u Rwanda biyamamaza, kuri uyu munsi nibwo habaye igikorwa cy’amatora cyabereye ku masite atandukanye.
Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa moya kirangira ku isaha ya saa cyenda, nyuma ikurikirwa no kubarura amajwi aho mu bakandida batatu bahatanaga hasohotse byagateganyo uko barushanyijwe amajwi.
Abo bakandida batanzwe n’amashya atatu barimo Paul Kagame w’ishyaka rya RPF , Dr Frank Habineza wa DGPR na Phillippe Mpayimana wa
Ukurikije ibyabaruwe byagateganyo, ku ikubitiro hari Paul Kagame uza imbere n’amajwi angana na 99,15% agakurikirwa na mugenzi we Dr Frank Habineza n’amajwi angana na 0,53% nawe ukurikiwe na Phillippe Mpayimana n’amajwi angana na 0,32%.
Filippe Mpayimana ni ku nshuro ya mbere yiyamamaje kuri uyu mwanya mu gihe Dr Frank Habineza Yari inshuro ya kabiri dore ko yaherukaga kwiyamamaza mu 2017 gusa ntatsinde amatora, ariko kandi bikamwinjiza mu nteko ishinga amategeko arirwo rwego yakoreragamo.
Icyitegetse Florentine