Nyuma yuko ibyavuye mu matora muri Congo bitangajwe na komisiyo y’amatora (CENI), Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe watangaje ko ushidikanya ku majwi yatangajwe yerekanye ko Tshisekedi yatsinze amatora.
Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe watangaje ibi mu gihe abakandinda babiri batanyuzwe n’ibyatangajwe na Ceni bamaze gutanga ibirego byabo mu rukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga barusaba ko rwatesha agaciro ibyatangajwe niyo komisiyo ko Felix Antoine Tshisekedi ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Abakandinda batanze ibirego ni Martin Fayulu na Theodore Ngoy bakaba bifuza ko uru rukiko rwategeka ko amajwi yongera kubarwa bushyashya.
Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ukemanze ibyatangajwe na Ceni nyuma y’uko binagaragajwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi bari bamaze gutangaza ko batemeranywa na Ceni kubyo yatangaje ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora, hakaba hari benshi bavugaga ko amatora yabayemo uburiganya n’imitegurire mibi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haratutumba umwuka mubi, nyuma yuko abanyapolitike bakomeye bari bitabiriye amatora ya perezida batishimiye ibyavuye mu matora bikaba bishoboka ko habaho imvurururu mu gihugu.
Kuwa mbere hakaba hategerejwe abakuru b’ibihugu by’inshuti byo muri Afurika ndetse n’izindi ntumwa zoherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuzajya guhura na Perezida Tshisekedi kugirango baganire ku cyuka kibi kiri gututumba mu gihugu, kugira ngo barebe uko cyahoshwa.
Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rufite inshingano zo kwemeza ibyavuye mu matora niba ari ibyo kwizerwa cyangwa niba rwategeka ko amajwi yongera kubarurwa bundi bushyashya, cyangwa niba amatora yasubirwamo.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com