Mu kiganiro n’itangazamakuru umutwe wa M23 wakoze kuwa 18 ugushyingo 2023, umuyobozi wawo Bertrand Bisiimwa yasabye komisiyo y’amatora muri Congo CENi ko yakohereza abakarani bayo bakajya kubarura abaturage bo mu duce twose yafashe, kugirango nabo bazabashe kwitabira amatora, abizeza ko abo bakarani bazacungirwa umutekano n’igisirikare cya M23.
Mu gihe abanyekongo bari mu kugezwaho imigabo n’imigambi y’abiyamamaza muri aya matora azasiga babonye abadepite ndetse na perezida wa repubulika, abaturage bose b’iki gihugu ntibafite uburenganzira bwo gutora kubera ko uduce twose umutwe wa M23 wafashe perezida Fèlix Antoine Tshisekedi Chilombo yavuze ko utwo duce nta matora azabamo ngo kuko turimo umutekano mukeya.
Umuyobozi w’umutwe wa M 23 akaba avuga ko igihe cyose bataha uburenganzira abaturage bari mu bice yafashe ngo nabo babarurwe babashe gutora ko ayo matora nta gaciro azaba afite mu rwego rw’amategeko ku baturage batayitabiriye, ngo kuko abazatorwa muriyo bazafatwa nk’abayobozi batemewe n’amategeko.
Akaba akomeza avuga ko kubyerekeranye no kuyobora abaturage bari mu duce tugenzurwa na M23 ko, abaturage bari muri utwo duce bazagumya kubaho nk’abandi baturage kandi ko aribo bazagena uko babaho, ngo uko bazabigena n’umutwe wa M23 uzabyubahiriza.
Muri Kivu y’amajyaruguru kwiyamamaza ku bakandida perezida bagera kuri 25 byatangiye kuwa mbere kuwa 20 ugushyingo 2023 ndetse no kubakandida depite, hakaba hari hatangajwe abakandida perezida 26 ariko umwe wahoze ari ministre w’intebe wa Congo Matata Ponyo akaza guharira(gushyigikira) Moise Katumbi .
Amatora y’abadepite n’ayumukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azaba kuwa 20 Ukuboza 2024 akaba azaba mu bihe bidasanzwe ,kuko guverinoma ya Kinshasa ihanganye n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru bigatuma utwo duce twose abaturage baturimo batazatora.
Mucunguzi obed
Rwanda tribune.com