Nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora ishyize ibyavuye mumatora yabaye kumunsi w’ejo tariki 15 Nyakanga ya Perezida n’abadepite Paul Kagame watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi yashimiye abanyamuryango ba RPF ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bongeye ku mugirira ikizere bakamutorera indi manda y’imyaka itanu iri imbere.
Yabitangaje mu jambo yavuze mu ijoro ry’ejo hakeye kuwa 1 taliki 15 Nyakanga nyuma yo kubona amajwi ya gateganyo yavuye mu matora, Kagame yatangiye ashimira Vice Chairman wa RPF-Inkotanyi n’abandi bayobozi ba RPF bari aho,a komeza ashimira n’abandi bayobozi bahagarariye imitwe ya Politike ikorana na leta.
By’umwihariko yakomeje ashimira abaturage bose muri rusange ukuntu babaye hafi Umuryango wa RPF inkotanyi cyane kumunsi w’amatora ati: “Mwaciye urubanza neza” .
Yagize ati: “Ndashimira abanyagihugu bose bumveko mbashimiye cyane, abahanzi twagendanye, urubyiruko rwakomeje kugaragaza urukundo rwabo ndabashimiye cyane cyane mwarakoze…”
Yakomeje agira ati “Ngendeye kubyo mwatugaragarije guhera mubikorwa byabanje nko kwiyamamaza ,by’umwihariko mu matora bivuze ikintu gikomeye mu buzima bw’umuntu bivuze icyizere mbashimira ,kicyizere ntabwo cyoroshye ubundi ntakintu uha umuntu ngo akugarurire icyizere ahubwo icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe”.
Iriya mibare mureba ntabwo ari ibintu biraho gusa nubwo byaba 100% mimbere harimo ikintu cyitwa icyizere nicyo cyangombwa.
Yarangije abwira abari aho ko akomeza abashimira kandi ko azabashimira birambuye ko Atari kurara atabashimiye, n’ ibintu bidasanzwe niyo mpamvu abantu benshi batabyumva ahubwo bakabinenga ariko bigakomeza bigatera imbere muri make n’ubudasa bwa RPF, ubudasa bw’abanyarwanda.
Komisiyo y’igihugu y’amatora mu masaha y’isaha ya Saayine z’ijoro nibwo yashyize hanze amanota y’agateganyo y’ibyavuye mu matora aho abatoreye hanze (Diaspora) batoye 95.5% umukandida wa RPF Inkotanyi, mu ntara y’ Amajyaruguru batoye kukigero cya 99.65%, Amajyepfo 98.60%, uburasirazuba 99.30%, uburengerazuba 99.60%
Umujyi wa Kigali utora kukigerocya 98.59% bituma Paul Kagame agira amajwi angana na 99.15% naho umukandida wa DGPR Frank HABINEZA agira 0.53%, naho umukandida wigenga Philipe MPAYIMANA agira 0.32%
DUKUNDANE JANVIERE Celine