Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, mu gihugu hose hatangiye igikorwa cyo gutora umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abadepite.
Ahagana ku isaa kumi n’ebyiri z’igitondo abantu ba mbere bari batangiye gutonda imirongo kuri site zitandukanye z’itora kugira ngo babashye kwihitiramo abazababera abayobozi.
Mu karere ka Rubavu, ko mu Ntara y’Uburengerazuba, abafite ubumuga n’abari mu za bukuru, bavuga ko bafashijwe bifatika kugira ngo batore neza.
Ugiriwabo Charles w’imyaka 78 ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko yazindutse ajya gutora Kandi ko yafashijwe bifatika hakurikijwe uburwayi afite.
Ati:” Nazindukiye hano kugira ngo nitorere abayobozi babereye igihugu, abashinzwe kwakira abaje gutora (CCR), badufashije neza kubera uburwayi dufite batwereka aho dutorera turiherera turatora urebye amatora y’uyu munsi yabaye barayashyize ku murongo mwiza”.
Mukeshimana Prepetua umukecuru utuye mu Kagari k’Umuganda ko mu Murenge wa Gisenyi wari usindagije umusaza we witwa Majangwe Eliphas w’imyaka 93 y’amavuko avuga ko bagowe n’imbaraga nke gusa ariko kuri site y’itora bafashijwe vuba kugira ngo basubire i Muhira kare.
Ati:” Umusaza yambyukije kare ngo tujye gutora duhita tuza kugira ngo tuhagere kare tubone n’uko dutaha kare kuko imberaga zacu ni nke, urebye twagowe n’imbaraga nke zacu mu nzira gusa ariko hano bahitaga batwinjiza tutabanje guhagarara ku murongo tugatora, twishimiye serivise twahawe”.
Kuri site y’itora ya Gacuba II B , mu masaha ya kare mu gitondo abakuze nibo bari biganje ,urubyiruko rwagiye ruza buri Uko amasaha yagiye yicuma.
Ku isaa kumi n’ebyiri aba CCR barahiye banagaragaza udusanduku tw’itora ko nta kirimo, agafite umufuniko w’umuhondo kagenewe abadepite n’agafite umufuniko w’umukara kagenewe abakuru b’igihugu.
Umwihariko ukomeje kuranga aya matora mu karere ka Rubavu, ni ukwinjiza mbere abafite ubumuga butandukanye n’abageze mu za bukuru kugira ngo batore vuba babone Uko basubira mu ngo zabo.