umukandida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi Paul Kagame yavuze impamvu nyamukuru yatumye ajya gutura mu karere ka Bugesera,agaragaza ko ahanini bwari uburyo bwo kuringanyiza ibice byose bigize u Rwanda.
Ibi yabikomojeho kuwa Gatandstu tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri aka karere nk.umukandida wa RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w.igihugu ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024.
Yagize ati:”Icyatumye ntura mu Bugesera ngaturana namwe byari ugusubiza ikintu numvise kera cyaturukaga mu Banyarwanda ubwabo ndetse no mu baturanyi, bavugaga ngo “Ni umugesera”……iri jambo barikoreshaga nk’igitutsi ariko igitutsi kijyanye n’uko natwe twitukaga,kuko aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahamtu ho kuba”.
Perezida Kagame yavuze ko igice cy’u Bugesera cyabagamo indwara yaTsetse yarumaga abantu bakarwara bagapfa,bityo hakaba bamwe mu Banyarwanda bagombaga kujyanwayo.
Yakomeje avuga ko ibi biri mu ntandaro yamuteye kujya kuhatura no kuhubaka ibikorwa remezo bitandukanye ndetse anabizeza ko n’ibindi byinshi bizahagera.
Ati:”Naje gutura hano,mu rwego rwo kugaragaza ko mu Rwanda nta hantu na hamwe hahari ho gucira abantu kandi nta n’abantu abo aribo bose cyangwa uwo ariwe wese ugenewe kurimburwa, niyo mpamvu navuze nti” hariya hantu hari hagenewe kurimbukira abantu,reka mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana no kubirwanya”.
Perezida Kagame yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba baturage bari baje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF- Inkotanyi kubana neza hagati yabo ndetse no kubana neza n’abaturanyi babo.
Ati:”Ari hagati yacu tubane neza, ari hagati yacu n’abaturanyi bacu tubane neza,hanyuma twe twikorere ibyacu bitureba by’amajyambere ari Umunyabugezera, ari uturuka mu kandi karere k’igihugu, bagire ubuzima bumwe, bagire amajyambere amwe,bagire umutekano umwe twese nk’Abanyarwanda tube kimwe dutere imbere”.
Uyu mukandika w’ishyaka rya RPF-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, ubu yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare nako ko mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho Bugesera iherereye.