Abanya-Musanze babukereye Perezida Kagame yageze i Busogo mu bikorwa byo kwiyamamaza
ku kibuga cy’Ishuri rikuru ry’ubuhinzi Musanze CAVM (ISAE)Busogo ho mu karere ka Musanze ,mu Ntara y’amajyaruguru niho umuryango FPR Inkotanyi ugiye gutangiriza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wawo ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubuka, baje gushyigikira umukandida wabo.
Rwandatribune iguhaye ikaze i Busogo aho tugiye gukurikirana itangizwa ry’ibi bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.