Nyuma yo gukora imyitozo ya nyuma bitegura kwerekeza i Victoria mu gihugu cya Seychelles, ku gicaminsi cyo kuri uyu wa mbere umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Mashami Vincent yashize ahagaraga urutonde rw’abakinnyi 20 azifashisha ku mukino iyi ikipe afitanye n’ikipe y ‘igihugu ya Seychelles.
Abo bakinnyi ni Ndayishimiye Eric, Kimenyi Yves, Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Medie Kagere, Tuyisenge Jacques, Hakizimana Muhadjiri na Sibomana Patrick.
Amavubi arahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ku saa 01:45.
Umukino ubanza uzabera i Victoria kuri uyu wakane taliki ya 5 Nzeli naho umukino wo kwishyura ubere i Kikali talili 10 Nzeri.
Muri iyi mikino y’amajonjora y’ibanze u Rwanda rurisobanura na Seychelles habonekemo ikipe igomba gukomeza mu cyiciro cy’amatsinda.
Christian Hakorimana