Mu gitondo cyo kuri uyu mbere saa tatu, ikipe y’igihugu Amavubi irakora imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ifite umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu kuwa Gatatu 18 Nzeri kuri Stade des Martyrs.
Umukino wa gicuti w’Amavubi na Kongo uri mu rwego rwo gutegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 u Rwanda ruzakirwamo na Ethiopia.
Nyuma y’uwo mukino Amavubi azakomereza urugendo i Addis Ababa muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uteganyijwe tariki ya 22 Nzeli mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Usibye Benedata Janvier wa AS Kigali, Ngendahimana Eric na Hakizimana Kevin ba Police FC bari bahamagawe muri 26 kuwa gatatu w’icyumweru kirangiye, abandi 23 baraye aho ikipe icumbitse I Nyandungu bategure urugendo rwerekeza i Kinshasa guhangana na DRC.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rukina irushanwa ya CHAN kuko ruriherukamo umwaka ushize ubwo rwari rwitabiriye iryabereye muri Morocco, mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwakiriye iri rushanwa mu gihe mu mwaka wa 2011 rwitabiriye iryabereye muri Sudan.
Hakorimana Christian