Ikipe y’igihugu, Amavubi, imaze gutsinda itababariye Seychelles ibitego bitatu ku busa, mu mukino wabereye muri Stade de la Liberite iherereye i Victoria, umurwa mukuru wa Seychelles.
Wari umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 33, Mukunzi Yannick ku munota wa 36 na Kagere Meddie ku munota wa 80.

Ubwanditsi